Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kigali umusore yuriye imodoka ya dayihatsu aziko iramugeza ku kazi, Umutandiboyi ahita amukubita icyuma mu mutwe

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nyakanga ahazwi nko ku Giti k’inyoni umusore yahahuriye n’uruva gusenya ubwo yari agiye mu kazi akurira imodoka ya dayihatsu yizeye ko iramugeza imbere ariko bikaba ingaru.

Uyu musore usanzwe ukora akazi ko gucuruza inkweto Nyabugogo, ubwo yari agiye ku kazi ke ka buri munsi aturutse mu murenge wa Kigali , yageze ku Giti k’inyoni ategereza imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange arayibura ahitamo kugenda n’amaguru.

Ubwo yari ageze ku giti k’inyoni nibwo yabonye dayihatsu yari igiye Nyabugogo atekereza kuyurira aziko iramugeza Nyabugogo, ariko ubwo tandiboyi yamubonaga ntiyigize amugirira impuhwe, ahubwo yahise amkubita icyuma(itindo) yo mu mutwe. Uyu musore yahise yikubita hasi aravirirana cyane ku mutwe.

Ubwo ibi byamaraga kuba abanyonzi n’abamotari bahise bitambika imbere iyi modoka bayibuza kugenda ndetse na nyiri gukubitwa yicara imbere yayo arimo avirirana. Kubera uburakari bukomeye batewe nicyo gikorwa, bose bashatse gufata tandiboyi ngo bamubite ariko bakizwa na shoferi wahise ufata tandiboyi amufungirana mu modoka.

Gusa nubundi bamwe gutuza byanze bashaka no kumena ibirahure by’imodoka ngo basohore tandiboyi bamukubite, ariko bakizwa na Police yahise itabarira hafi.

Tandiboyi yisobanura avuga ko yakubise uyu muntu acyeka ko ari umujura uje kwiba matera bari batwaye, ndetse ngo yabanje no kumusaba kumanuka aranga, bityo rero amukubita itindo mu mutwe arimo yirwanaho.

Abaturage biganjemo abanyonzi n’abamotari basaba ko uyu mutandiboyi akwiye kuryozwa ibyo yakoze ndetse na nyiri gukubitwa akavuzwa.

Uyu mutandiboyi yahise atabwa muri yombi na Polisi mu gihe uwakubiswe nawe yahamagariwe imbangukira gutabara ikaza kumufasha.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments