Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ese kwipfundika ku imitsi biterwa ni ki ? Ese wabyivuza ute ? Sobanukirwa

Abantu bakora imirimo ituma baguma ahantu hamwe bicaye, abahora bahagaze igihe kirekire, abantu bakuze (abasaza n’abakecuru), abagore batwite, bakunze kugira imitsi y’amaguru yipfundika.

Abasobanukiwe n’ubugororangingomubiri bemeza ko abantu bakwirinda indwara nk’izi hakiri kare kuko akenshi n’iyo zivuwe zidakira burundu.

Nk’uko byasobanuwe na Charles Gatsinzi inzobere mu bugororangingomubiri, kuba imitsi y’amaguru yakwipfundika bituruka ku mitsi ikura amaraso ku bice bitandukanye by’umubiri iyasubiza mu mutima (veines) iba yangiritse.

Uko kwangirika kugaterwa n’ibintu byinshi harimo kuba umuntu yamara amasaha menshi yicaye cyangwa ahagaze hamwe, umubyibuho ukabije, gutwita, gusaza n’ibindi.

Mu gihe iyo mitsi igarura amaraso yangiritse, amaraso arekamo ndetse akaguma ku mpera z’ibice bimwe na bimwe uhereye ku birenge, mu maguru no mu matako imitsi yaho  ikipfundika.

PT Gatsinzi ati “Buriya mu bugenge hari ukuntu bavuga ngo isi igira rukuruzi, ku buryo ikintu cyose kiri hejuru kiba gishobora kugwa hasi. No mu maraso rero ni ko bimeze.

Mu mitsi harimo ivana amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri (Artères) n’iyagaruramo mu gihe yamaze gukoreshwa (veines).

Iyo mitsi iyagarura rero ni yo ikunze guhura n’icyo kibazo cya rukuruzi y’isi kuko iba yo iyazamura mu maguru izo mbaraga z’isi na zo zikayakurura ziyasubiza inyuma.

Impamvu ibi bibazo biba ku mitsi yo mu maguru ni uko amaguru ari yo ahura n’izi mbaraga za rukuruzi y’isi, kandi ni cyo gice kirekire azamukamo. Kugira ngo abashe kuzamuka agere mu mutima avuye mu maguru aba agomba kuba afite imbaraga ziruta iz’iyo rukuruzi y’isi.

Iyo mitsi iyagarura rero hari igihe usanga yananiwe kubera uburyo umuntu yiriwe igakweduka. umuyoboro wayo ukaba munini bigatuma amaraso agenda buhoro.

Muri uko gukweduka k’umutsi utuntu tubamo imbere bita valvures dufasha mu gutuma amaraso yazamutse adasubira inyuma na two turakweduka ntitwongere gukora uwo murimo.

Ibyo rero bigatuma amaraso areka mu mitsi ntagende, amaguru akaremera, iyo mitsi na yo ikabyimba, ikanipfundika.”

PT Gatsinzi akomeza asobanura ko iyi ndwara yo kwipfundika kw’imitsi y’amaguru ikunze kwibasira abagore gusa kurusha abagabo, aho umwe mu bagore babiri aba ayirwaye mu gihe umugabo umwe  muri bane ari we uyirwara.

Ati “Abagore bakunze kuyiterwa n’misemburo yitwa progesterone ituma umugore ajya mu mihango. Iyo misemburo ikwedura imitsi igarura amaraso ikabyimba. Hari n’abakobwa bagera igihe cyo kujya mu mihango bakababara amaguru cyangwa bakumva aremereye. Ni ukubera iyo misemburo.

Kuba umugore yatwita kandi na byo bituma iyi mitsi yaguka kubera ko iyo umugore atwite amaraso ariyongera, ndetse uko inda ikura igatsindagira umutsi uzamura amaraso ku matako ukabura uko ukomeza kuyazamura ngo agere mu mutima.

Umubyibuho ukabije cyangwa ibiro byinshi na byo bijya bibatera kugira imitsi yipfunditse uretse ko ibi babihuriraho n’abagabo. Abantu bagira inda nini zikaryama ku bibero, ibiro byayo bitsikamira umutsi w’ifatizo (veine fémorale) ukusanya amaraso yose yo mu mitsi iyagarura bigatuma ucika intege ntubashe kuyazamura neza.”

Izindi mpamvu abantu bose bahuriyeho harimo kuba umuntu ashaje, guhagarara, kwicara cyane n‘ibindi.

Muganga abisobanura atya: “Iyo uhagaze cyane wagera aho ukaruha inyama zo ku maguru zigufasha guhagarara na zo ntiziba zigishobora gukanda imitsi ngo yohereze amaraso azamuke ajya mu mutima. Uko umuntu ahagaze ubushobozi bw’imitsi buragabanuka ikagenda ibyimba. Nyuma y’igihe umuntu ashiduka yagize imitsi yipfunditse.

Gukora akazi gatuma umuntu atava aho ari bituma amaraso atihuta mu kuzamuka kubera ya rukuruzi y’isi ku maguru no ku birenge. Na bwo bigatuma amaraso adatembera neza mu mitsi.

Iyo umuntu akorera ahantu hashyushye cyane cyangwa ahantu hari ikirere gishyuha cyane na byo biri  mu bituma umubiri, inyama n’imitsi bibyimba bigatuma amaraso atazamuka neza.

Uko umuntu asaza ni ko umubiri ucika intege, ugatangira gukora nabi. N’iyo mitsi ijyana amaraso itangira gucika intege ukajya uyatwara, amaraso akagenda buhoro. Iyo ari umugore wabyaye inshuro nyinshi na byo bimutera kuyirwara.”

PT Gatsinzi avuga ko umuntu ufite ibibazo by’imitsi yipfundika atangira kumva amaguru aremereye (Jambes lourdes) mu gihe aruhutse kuko iyo agenda umuvuduko w’amaraso uriyongera imitsi ikabyimba, ariko aruhutse ikipfundika.

Iyo yabyimbye iba igaragara inyuma ko igenda yihinahina hamwe ari hanini kuruta ahandi. Ku bantu bamwe hari n’igihe usanga hameze nk’utuyoka twizingazinze, hatobaguye, harabaye umukara cyane cyane ku bibero no ku mpfundiko. Nyirabyo aba yumva bimeze nk’ibimwokera, bimuhanda cyagwa amaguru aremereye.

Ati “Umuntu yumva utuntu tumurya tumeze nk’utujomba akumva yakorakoraho kugira ngo horohe.

Hari n’igihe umuntu aba aryamye akumva imbwa ziramufashe mu gicuku. Nyuma y’igihe uruhu rutangira kugaragara nk’urudafite amaraso, kuko n’ubundi aba atageramo neza rukangirika.

Kwipfundika kw’imitsi bituma umuntu ahorana udusebe tudakira (Ulcères)  ku tugombambare.”

PT Gatsinzi avuga ko abantu bakwiriye gushyira imbaraga mu kwirinda iyi ndwara kuko uburyo bwose bukoreshwa mu kuyivura butayivura burundu mu gihe imitsi yamaze kwangirika.

Bimwe mu byo wakora harimo:

Kwirinda umubyibuho ukabije byaba ngombwa umuntu ugafata indyo ikwiriye kugira ngo ugabanye ibinure (regime)

Kwirinda guhagarara umwanya munini ndetse no kwicara igihe kirekire. Mu gihe akazi umuntu akora ari ko gateye  akajya  ahaguruka akagendagenda.

Gukora Siporo, uwatangiye kugira ibibazo by’imitsi akihutira kujya kwa muganga.

Kuruhuka  kandi yaryama akaryama ibirenge biseguye. Ibi bifasha amaraso yasigaye inyuma kuzamuka akavamo.

Kwambara amasogisi yabugenewe ku maguru abyimba bituma imitsi yegerana n’amaguru ntakomeze kubyimba.

Kutihutira gukanda (massage) amaguru mu gihe  ufite imitsi yipfundika kuko ishobora gutera ibibazo kurushaho.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments