Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Harmonize yikomye Diamond Platinumz yanga n’ubutumire bwo mu gitaramo cye

Umuhanzi Harmonize yasabye Diamond ko yamwishyura niba akeneye ko yitabira  igitaramo cye, anamusaba kurekera kwigamba ko yamuzamuye kuko bimaze kurambirana. 

Abasanzwe bakurikira ibijyanye n’imyidagaduro mu Karere, bazi ko Harmonize na Diamond Platinum batajya imbizi kuva uyu Harmonize yava mu nzu itunganya imiziki yashinzwe na Diamond yitwa WCB mu mwaka 2019.  

Tarki 26 Mata 2024 mu gitaramo, Diamond Platinumz yongeye guteguza igitaramo arimo gutegura azafatanya n’abahanzi bazamukiye muri WCB, agenda agaruka kuri umwe ku wundi, ageze kuri Harmonize amutindaho avuga ko yishimira iterambere agezeho, kuko yarigizemo uruhare. 

Aho ni ho yahereye avuga ko ari yo mpamvu yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 15 amaze mu muziki ari kumwe n’abo bakoranye muri WCB, ibintu Harmonize yagaragaje ko birambiranye. 

Mu kiganiro yakoze agaragara ku rubuga rwe Instagram, Hamornize yagaragarije Diamond Platinumz ko atishimira imyitwarire ye, ndetse n’ibyo yise ubugambanyi. 

Yagize ati: “Ni gutyo ugenda wirata ku bantu kugeza ubwo birambiranye, kandi ukiyemera aho ukeneye impuhwe z’abantu, mu ibanga ugenda ubwira abategura ibitaramo cyane cyane abo mu bihugu by’amahanga  ko nimpagaragara wowe utabyitabira kubera ko byagaragaza ko turi ku rwego rumwe.” 

Harmonize asubira mu magambo Diamond akunze kuvuga, yagaragaje ko atazigera yitabira igitaramo cya Diamond Platinumz ku bwo kwiyemera kwe no guhora amwigambaho ko yamuzamuye. 

Ati: “Naramumenyekanishije, naramumenyekanishije, Yego! Ni ukuri, warakoze. Birarambiranye. 

Ikibazo uyu mutindi yibuka abo bakoranye yita abana yazamuye ari uko amaze gukusanya imitungo yabo.” 

Yongeraho ati: “Mbese mu mutungo umaze kugeza mu myaka 15, amashilingi 600M (Ksh 31M) kunyishyura nkaza mu gitaramo ntiwabishobora? Muvandi wakase, nta kuntu wazakata Cake yawe ukayirya ukandeka?” 

Ubwo  yagiraga isabukuru y’imyaka 30, Harmonize yavuze ko abaye icyaremwe gishya kandi ko yifuza gusohoka mu bintu by’inzangano yari amazemo igihe, gusa kuri iyi nshuro yatangaje ko yinjiye mu gushyamirana ubwo Diamond yabwiraga inshuti ze kujya zimushotora  bya buri munsi, hanyuma we akajya arebera. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments