Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Hamaze kugurwa 60% by’amatike y’igitaramo ‘Wahozeho’

Mu gihe igitaramo habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Umuhanzi Ndasingwa Jean Chrysostome uzwi nka Chryso Ndasingwa ataramire abakunzi be, hatangajwe ko amatike amaze kugurishwa ageze kuri 60% by’amatike yose. 

Abashinzwe gukurina iby’igurishwa ry’amatike batangaje ko amatike akomeje kugurishwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ndetse ko harimo kwifashishwa n’ikoranabuhanga mu kuyagura. 

Byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, aho hatangazwaga imyiteguro y’igitaramo ‘Wahozeho’ gitegerejwe na benshi ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024 kuri BK Arena. 

Ishami Kevis, ukurikirana iby’igurishwa ry’amatike, yagize ati: “Amatike amaze kugurishwa ni 60% by’amatike agurishwa, amaze kugenda.” 

Yavuze ko hari ababyeyi badasobanukiwe uburyo bwo kugura amatike bakoresheje ikoranabuhanga ariko ko hari aho amatike agurishirizwa bityo bakaba bayahagurira. 

Umuhanzi Chryso yabwiye itangazamakuru ko yifitiye icyizere cy’uko azuzuza BK Arena. 

Ati: “Nta mpungenge mfite BK Arena izuzura kuko ibereyeho twe. Twese ibyo dukora ni ingaruka z’icyizere twifitiye. Ntihazagire uguca intege, tuzagira umwanya mwiza wo kunezerwa.” 

Nubwo ari umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, Chryso icyerekezo cye ni ukwaguka agatera imbere. 

Kimwe mu byo Chryso Ndasingwa akunda, ahamya ko akunda amahoro. 

Umuhanzi Chryso yamenyekanye mu ndirimbo zirimbo Wahozeho ari nayo yitiriye umuzingo w’indirimbo 18 agiye kumurika mu gitaramo yise ‘Wahozeho’. 

Yanamenyekanye mu ndirimbo; Ntajya ananirwa, Nta yindi Mana, Biratunganye ndetse n’izindi. 

Bamwe mu bahanzi n’amatsinda y’abaramyi bazaririmba mu gitaramo ‘Wahozeho’; ni Asaph Music International, Papi Clever & Dorcas, Aime Uwimana, Josh Ishimwe na True Promises. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments