Tuesday, October 22, 2024
spot_img

2 bapfuye abandi 3 barakomereka bikomeye mu mpanuka y’ikamyo yagonze izindi modoka

Abantu babiri bapfuye abandi batatu bakomereka bikomeye mu mpanuka ikomeye yabaye ku muhanda wa Southern Bypass muri Nairobi. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ubwo imodoka nyinshi zagonganaga.

Polisi yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’ihurirana ry’ibinyabiziga ku buryo butunguranye. Abatangabuhamya bavuze ko umushoferi w’imodoka nini {ikamyo) yananiwe kugenzura imodoka ye bituma igonga izindi modoka. Umushoferi w’imwe mu modoka zagonzwe yatakaje ubuzima ndetse n’umugenzi bari kumwe na we  ahasiga ubuzima.

Abakomeretse bakuwe mu modoka zabo n’inzego z’ubutabazi ndetse bahita bajyanwa kwa muganga. Polisi ivuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka.

Ni mu gihe impanuka ku mihanda ya Nairobi zikomeje kwiyongera, aho benshi basaba inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda gukaza ingamba zo kugabanya impanuka.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments