Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Ntakujenjeka dufite ” Mu mujyi wa Kampala umutekano wakajijwe – Amafoto

Mu minsi mike ishize urubyiruko rwo mu mujyi wa Kampala rwishyize hamwe ruvuga ko kuri uyu wa 23 Nyakanga rugomba kuzindukira imbere y’inteko ishinzwe amategeko rugiye mu myigaragambyo yo kwamagana ruswa izahaje iki gihugu.

Kuri ubu inzego z’umutekano wa Uganda zapanuye impande n’imande mu mujyi wa Kampala mu rwego rwo kuburizamo iyi myigaragambyo imaze igihe itegurwa n’urubyiruko cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uru rubyiruko ahanini rwateguye iyi myigaragambyo yo kurwanya ruswa rurebeye ku rubyiruko rwo muri Kenya rwiyise Gen-Z rukajya mu myigaragambyo yo gusaba gukuraho imisoro ikabije ndetse bikarangira Perezida Ruto ayikuyeho yewe akirukana n’abaminisitiri benshi.

Mu kiganiro Perezida wa Uganda aherutse kugirana na Televiziyo y’igihugu, yatangaje ko uru rubyiruko rushaka gukora imyigaragambyo , rutazi ibyo rurimo ahubwo ko ruri gukina n’umurimo, ndetse batazigera bareka hari uhungabanya umutekano muri iki gihugu.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, ACP Kituuma Rusoke nawe yashimangiye ko nta kujenjekera abifuza guhungabanya umutekano muri Kampala.

Yagize ati” Ntabwo tubahisha ni ukuri twapanze abashinzwe umutekano mu buryo budasanzwe kuko dufite impungenge z’umutekano”.

Kuri uyu wa Mbere kandi yabwiye itangazamakuru ko inzego ziperereza ziri gukurikirana akantu ku kandi kugira ngo abo bashaka kwigumura bahabwe isomo ribakwiye.

ACP Kituuma yavuze ko Polisi n’abasirikare bari mu nguni zose z’umujyi wa Kampala, bacunze amahuriro y’imihanda n’inyubako za Leta bityo rero bakaba ntahanu baramenera abashaka kwigaragambya.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments