Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abapolisi b’u Burundi bambuye Abanye-Congo Lisansi

Amakuru aturuka mu muryango wa OLUCOM ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Gihugu cy’u Burundi, avuga ko Abapolisi b’u Burundi batangiriye Abanye-Congo bakabanyaga igitoro (lisansi). Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’ishirahamwe OLUCOM, Jean Nduwimana.

Jean Ndayishimiye avuga ko Abapolisi bafashe abacuruzi ba Banycongo bakorera mu gihugu cy’u Burundi bakabanyaga lisansi irenga mabido ibihumbi 4.

Jean Nduwimana akomeza avuga ko aba Banyekongo bakabaye bafatwa neza kuko baretse gushora imari muri iki gihugu cyagwa hasi birenze uko kimeze.

Abanye_congo bavuga ko bambuwe amabido 4500 bakayamburirwa mu gace ka Gatumba bayambuwe n’abapolisi bakorera muri ako gace. Amakuru avuga ko aba bapolisi bakoze iki gikorwa ku wa 4 w’icyumweru gishize gusa ngo bakaba bagikomeje kwambura abandi.

Ibi byabaye mu gihe u Burundi bumaze igihe kinini buri mu kibazo cyo kuba  amavuta y’ibikomoka kuri petelori.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments