Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abantu birirwa bandikirana Cheri na ChouChou kuma telefoni mu Burundi bari kurebana ayingwe na Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yikomye abantu birirwa kuri telefone zabo zigezweho (smart phone) bakirirwa bandikirana Cheri ChouChou, Je t’aime, urihe ?, ni bindi nkibyo.

Evariste Ndayishimiye avuga ko telefone nkizo cyane cyane mu rubyiruko zitakabaye zikoreshwa gutyo, ahubwo ko byarutwa zikameneka aho kugirango iyo internet ijye yirirwa ipfa ubusa.

Ubwo yari ari kuganira n’abaturage, yababwiye ko bibabaje kobona badakoresha smart phone zabo mu buryo bwo  kwiga ahubwo bakirirwa bandikirana za  Je t’aime, urihe , ndagukumbuye, n’ibindi nkibyo.

Avuga ko we iyo ahengetse umusaya mbere yo gusinzira abanza gufata smart phone ye akiga akoresheje internet, gusa ngo nubwo mu gihugu cye igenda biguru ntege ariko agerageza gukoresha ihari. Ndetse ngo nti bikiri ngombwa ko ahora yicaye mu biro ari gukora kuko smart phone imeze nk’ibiro agendana.

Perezida atanga urugero avuga hari urubyiruko rwamubwiye ko kwiteza imbere kwabo , babicyesha internet. Ati “Nkubu umuntu watangiye ubworozi bw’inkwavu yabyigiye kuri internet”.

Evariste kandi avuga ko hari ibigo by’itumanaho bimubeshya ngo mu gihugu hose hari internet kandi akaba yava Gitega akagera mu Ruyigi atarabona Network kuri telefone.

Avuga ko iyo aza kuba minisitiri w’itumanaho, aba yaragiye agafata abo bayobozi b’ibyo bigo akabajyana hanze ya Bujumbura ubundi akabasaba gukoresha network, byakwanga agahita abirukana kuko baba banyunyuza imitsi y’abaturage bavuga ko babaha internet kandi network zitarenga mu Bujumbura.

Ndayishimiye rero agira inama abantu birirwa bandikirana ubutumwa bugufi ku matelefone yabo, ngo cheri chouchou, ko babireka bagakoresha ayo ma mega mu nyungu zo kwiga.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments