Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ese Gusura bimaze iki ? Menya byinshi

Gusura ni ibintu bisanzwe mu buzima bwacu bwa buri munsi ndetse binafite icyo bimarira ubuzima bwacu. Niba utarabagwa ariko wigeze wumva uwabazwe. Nta kintu aba yemerewe gufata mu gihe atarasura. Niba wajyaga ugirango ni urwenya, si urwenya ni impamo. Cyane cyane iyo yabazwe abyara, cyangwa yabazwe inyama zo mu nda.

Ubusanzwe mu kigereranyo dusura hagati y’inshuro 5 na 10 ku munsi, gusa burya abagore nibo basura kenshi kuruta abagabo.

Hari igihe dusura umusuzi ukavuga cyangwa ntuvuge, rimwe ukanuka ubundi ntunuke.
Ntitwareka kuvuga ko bidutera isoni iyo dusuze mu ruhame niho usanga akenshi umusuzi tuwunyunyira ntusohoke nuko nyuma ugatangira kumva ibintu bivugira mu nda, ibyo bikaba atari byiza ku buzima.

  • Gusura bimaze iki rero

Umusuzi uko waza kose, ufite akamaro. Mu mara yacu habamo ama miliyoni menshi ya za bagiteri zikaba zifite akamaro ko gukamura intungamubiri mu byo tuba twariye. Si ibyo gusa kuko zifasha kandi mu kongerera ingufu ubudahangarwa no gutuma urwungano ngogozi rukora neza.

Gusura biruhura mu nda

Muri icyo gikorwa cyazo rero niho rimwe na rimwe haza ibyuka mu mara nuko bikagenda byisunika bigana hanze bigatanga umusuzi. Uwo musuzi ushobora kuza uvuga bitewe ahanini n’ingufu wakoresheje ugirango usohoke cyangwa se uburyo aho usohokera hafunganye.

Gusa hari ibyo turya bituma dusuragurika cyane. Muri byo twavuga ibishyimbo, ibirayi, ubunyobwa n’ibibukomokaho, soya n’ibizikomokaho, ingano n’ibizikomokaho, kimwe n’amata  n’ibiyakomokaho. Ibi byose icyo bihuriraho ni uko bikungahaye cyane ku bitera imbaraga (carbohydrates) bityo mu igogorwa ryabyo hakaba hasohoka ibyuka byinshi.

  • Ese umusuzi unuka uterwa n’iki? 

Umusuzi unuka uterwa nuko mu byo wariye harimo ibirimo ikinyabutabire cya sulfur (soufre), cyangwa ukaba uri gufata imiti irimo soufre. Ibyo byo kurya twavuga amashu, ibitunguru, amafi, inyama n’amagi. Gusa ibivugwa ko uwo musuzi waba ukingira kanseri nta bushakashatsi burabyemeza. Ariko Ubushakashatsi bwa vuba bwerekanye ko bifasha kurwanya indwara zimwe z’umutima nubwo nabwo butaremezwa neza.

Umusuzi unuka ushobora kuba uturuka ku burwayi

Icyakora gusura umusuzi unuka buri gihe, byerekana ko ufite ikibazo mu mikorere y’amara, cyane cyane ushobora kuba ufite indwara izwi nka Crohn’s disease. Wajya kwisuzumisha rero bakaba babivura.

Mu gusoza reka tuvuge ko gusura byerekana ko bagiteri zo mu mara yawe ziri gukora neza ndetse n’igogorwa ryagenze neza. Icyakora niba uri mu ruhame ugashaka gusura, wajya ku ruhande ukabisoza kuko gupfukirana umusuzi bigira ingaruka ku mikorere myiza y’amara. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments