Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ukamanika wicaye kukamanura bikagusaba ingazi ! Inkindi Aisha yasabye imbabazi abagabo batari muri CTU

Nyuma ya campain zo kwamamaza abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, n’abadepite, hagiye haba ibiganiro byinshi by’abasitari babikorera ku ma YouTube channel atandukanye ndetse no ku ma television atandukanye.

Hari kimwe mu biganiro cyavuyemo inkuru yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni ikiganiro umukinnyi wa filime Inkindi Aisha yagiranye na MIE ikorera ku muyoboro wa YouTube. Ni ikiganiro cyumvikanyemo uyu mukobwa avuga amagambo atari meza ndetse atarashimishije buri mugabo wese.

Muri icyo kiganiro niho uyu mukinnyi wa filime yagaragarije ko yabengutse abasore bakora mu department ishinzwe umutekano yitwa CTU, yari iri mu zishinzwe umutekano muri ibyo bikorwa byo kwiyamamaza. Ndetse amaze kugaragaza uruhande rwe, yahise avuga amagambo asa nkutuka abagabo bose n’abasore batari muri CTU. Nibwo yumvikanye abita Amagweja n’Ibimonyo.

Icyo gihe ari kuganira n’umunyamakuru wa MIE, yagize ati “Umuntu watoranyije bariya bana ba CTU, kuki yatwaye abagabo bacu bose akadusigira amagweja n’ibimonyo”.

Kuva icyo gihe abivuga, ntibyamuguye neza habe nagato cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Abantu bose cyane cyane abagabo n’abasore bakomeje kumureba uruntu runtu.

Nyuma yo kubona ko atorohewe habe nagato, yafashe umwanzuro wo gusaba imbabazi. Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv ikorera ku muyoboro wa YouTube,nibwo yasabye imbabazi.

Yagize ati “Ngewe Inkindi Aisha, nsabye imbabazi ku bagabo bose kuko nabatutse”. Gusa nubwo yazisabye benshi ku mbuga nkoranyambaga ntibabyumva ndetse nibashaka no kumubabarira kuko ngo yazisabye atazikuye ku mutima.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments