Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Mu muhanda Gicumbi- Kigali impanuka yahitanye abantu harimo n’umugabo warugiye kwerekana umugeni

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu  tariki ya 19 Nyakanga Mu karere ka Kalongi mu murenge wa Ntarama ,umuhanda Gicumbi-Kigali, habaye impanuka ihitana abantu 3 abandi 4 barakomereka bikomeye.

Ahagana mu masaha ya Saa Saba n’igice z’umugoroba, mu muhanda Gicumbi- Kigali nibwo ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes-benz (Actros) yaturukaga i Gicumbi yerekeza mu mujyi wa Kigali yagonganye n’imodoka yari irimo abantu  benshi yo mu bwoko bwa  Toyota (Picnic) yavaga i Kigali yerekeza i Gicumbi.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Benz yari ifite ibirango bya KDD321S itwawe na Salimini Charles ukomoka mu gihugu cya Kenya, naho iya Toyota yo yari ifite Plaque RAG 206 L, itwawe na Nzakiraryari Japhet wahise anitaba Imana.

Amakuru aturuka mu barebaga iyo mpanuka avuga ko `ahanini yatewe n’umushoferi wari utwaye imodoka noya ariyo toyota, kuko yavuye mu mukono we asanga undi mu mukono we, ndetse utwaye ikamyo ashatse kumukatira biranga kuko yari yamaze kumugeraho, birangira ikamyo ikandagiye  iyo modoka noya.

Muri iyi modoka noya harimo umugabo wari umaze iminsi mike akoze ubukwe, ndetse n’abagenzi be bari bamuherekeje, hamwe n’umugeni. Uyu mugabo wari uturutse mu Karere ka Bugesera yari agiye kwerekana umugeni iwabo mu karere ka Gicumbi, gusa nawe ntiyabashije kurenga aho.

Abapfuye ni umushoferi wari utwaye Picnic witwa Nzakiraryari Japhet, Eric utamenyekanye andi mazina ye na Munyemana Emmanuel.

Abakomeretse bikabije ni Mushimiyimana Vestine, Benimana Alice, Nteziryayo Anastase, Muhire Jean kuri ubu bari kwitabwaho n’abaganga, ni mu gihe Salimini Charles wari utwaye iyo kamyo yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri Polisi ya Ntarabana.

Kuri uyu muhanda kandi ahazwi nka Gaseke, hamenyekanye amakuru y’uko mu gitondo nabwo hagongewe umukecuru agacika ukuguru. Ni mpanuka zombi zabereye umunsi umwe.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments