Tuesday, October 22, 2024
spot_img

RIP Kevin : Umunyarwanda wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant mu gisirikare cya Canada, yitabye Imana

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, Nibwo abantu batatu barimo umunyarwanda ufite ipeti rya Sous Lieutenant Nkubito Kevin wabarizwaga mu Gisirikare cya Canada Sheffield, bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Majyepfo ya New Brunswick muri Canada.
Amakuru avuga ko  Sous Lieutenant Nkubito Kevin wari ufite imyaka 29 y’amavuko, yapfanye n’abantu babiri bari kumwe nawe mu modoka ndetse amakuru avuga ko bose bari abasirikare. Ni impanuka yabaye mu Ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira .
Polisi ya Canada,  yatangaje ko imodoka yari itwaye aba barisikare bo mu mutwe wa Oromocto yataye umuhanda, igonga igiti, ifatwa n’umuriro irashya irakongoka, maze abantu batatu barimo umunyarwanda Sous Lieutenant Nkubito Kevin, bitaba Imana.
RCMP yatangaje ko iyi modoka yerekezaga Iburasirazuba ku muhanda wa 105, ikaba yakoze impanuka ubwo yari igeze mu birometero 30 mu Burasirazuba bwa Fredericton. Yavuze ko hazakorwa ibizamini bya ‘Autopsie’ kugira ngo hamenyekane neza imyirondoro y’abantu bose bahitanywe n’iyi mpanuka ndetse hanamenyekane icyayiteye.
Umwe mu bo mu muryango wa Sous Lieutenant Nkubito Kevin, yabwiye inyaRwanda dukesha iyi nkuru ko ari ibyago bikomeye kubura umuntu nka Nkubito Kevin wari ukiri muto dore ko yabonye izuba mu 1995, bivuze ko yari afite imyaka 29 gusa. Yavuze ko uyu musore yari amaze imyaka itatu mu ngabo za Canada, akaba yabaga muri icyo gihugu hamwe n’umuryango we.
RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments