Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Apr Fc mu nzira zo gutandukana n’abanyamahanga babiri

Amakuru akomeza gucicikana mu ikipe ya Apr Fc, ni uko iyi kipe ishobora kurekura bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga yaguze mu mwaka w’imikino wa 2023- 2024, ubwo yatangiraga campain yo kongera gukinisha Abanyamahanga.

Amakuru avuga abakinnyi babiri barimo Umurundi Nshimirimana Ismail Pitchou n’umunya-Cameroun, Apam Assongue Bemol, imikinire yabo itigeze yishimirwa n’umutoza mushya wa Apr Fc, Umunya-Serbia, Darko Novic.

Ubusanzwe ubwo Apam yageraga mu ikipe ya Apr Fc muri 2023,  ntiyabonye amahirwe ahagije yo kwigaragaza, ndetse naho aboneye amahirwe ntayabyaze umusaruro uko bikwiye.

Naho Nshimirimana Ismail Pitchou, ni umukinnyi waje muri Apr yitezweho umusaruro ufatika, ariko  umusaruro yari yitezweho ntiyawutanga. Ndetse mu mpera z’umwaka wa 2023, Pitchou yasabye abayoboozi ba Apr Fc ko bamurekura akajya guhigira ahandi kuko yabonaga muri Apr Fc hatazamuhira, ariko baramwangira.

Ubwo uyu mutoza mushya wa Apr fc yazaga, yakinishije Pitchou umukino umwe wo gutaha sitade Amahoro, ubwo bakinaga na Police Fc bakayitsinda igitego 1:0. Umutoza yamukinishije iminota 45 y’igice cya mbere ariko abona ntamusaruro ari gutanga.

Kuri ubu umutoza yamaze kubwira ikipe ya Apr Fc ko aba bakinnyi babiri nta kintu kirimo, ko babishaka babarekura bakagenda kuko nta gahunda abafiteho.

Pitchou biravugwa ko nasozanya na Apr Fc ashobora kuzahita yerekeza muri Libya aho amakipe atandukanye ari kumushaka, naho Apam we, abashinzwe inyungu ze baracyavugana n’abayobozi ba Apr Fc ngo barebe ko bamurekura.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments