Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umukobwa yagiye gusura umusore muri ghetto yanze kumurongora ashaka kwiyahura

Mu karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umukobwa washatse kwiyahurira mu nzu yaho umusore yari yaje gusura atuye.

Amakuru avuga ko mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ariho uyu musore atuye ndetse umukobwa wari waje kumusura akaba yari yaturutse mu karere ka Gakenye.

Uyu mukobwa yari yaje gusura uyu musore usanzwe ukora akazi ku buzamu, bamarana nk’uwezi babana , ndetse umukobwa akaba yaraje aziko agiye kubana n’uwo musore nk’umugore n’umugabo.

Gusa uyu mukobwa yatunguwe no kuba amaze ukwezi kose abana n’uwo musore, yarangiza akamubwira ngo atahe. Ubwo  uyu musore yasabaga umukobwa gutaha, nibwo umukobwa yashatse kwiyahura.

Umusore igihe yari asohotse hanze y’inzu, umukobwa nibwo yafashe ikinini kica imbeba atangira kugitobera mu mazi ngo akinywe, gusa ku bw’amahirwe y’umusore yagarutse asanga umukobwa ntarakinywa, ahita amufata arakimwaka.
Umusore yahise ashya ubwoba biba ngombwa ko yitabaza inzego z’umutekano. Abayobozi bahageze babajije umukobwa niba yifuza kubana n’umusore, avuga ko ari nacyo cyari cyamuzanye, naho musore we avuga ko adashaka kubana n’uyu mukobwa.
Ubwo ubuyobozi bwari bumajije kumva impande zombi, bwabajije nyamukobwa icyo yifuza kugirango atahe, avuga ko ashaka ibihumbi 15 rwf kugirango agere iwabo muri Gakenye, naho musore we yemera gutanga 8000 rwf.
Nyuma yibyo ubuyobozi bwabategetse ko batagomba kurenza umunsi umwe bakiri mu nzu imwe.



RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments