Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Haruna Niyonzima yagarutse gukinira Rayon Sports nyuma y’imyaka myinshi ayivuyemo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi Haruna Niyonzima.

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu Mavubi, ndetse n’andi makipe atandukanye, yaje gusinyira ikipe ya Rayon Sports avuye muri Libya mu ikipe ya Al Ta’awon, akaba yayisinyiye  amasezerano y’umwaka umwe.

Ubusanzwe Haruna yagombaga kuguma muri Libya ariko kuko ari gushaka

License B yasanze ibyiza yaguma mu Rwanda kuko ari byo byamufasha cyane ko yifuza kwinjira no mu butoza agahagarika gukina aho ashobora guhera mu bato ba Yanga yo muri Tanzania.

Haruna Niyonzima agarutse muri Rayon Sports yakiniye 2006-07 avuye muri Etincelles, yahise ajya muri APR FC yakiniye kugeza 2011 ahita ajya muri Yanga yo muri Tanzania ayikinira kugeza 2017 ajya muri Simba SC yamazemo imyaka 2 ahita agaruka mu Rwanda muri AS Kigali ayikinira umwaka umwe ahita asubira muri Yanga yakiniye na yo umwaka umwe maze 2021 agaruka muri AS Kigali yakiniye kugeza 2022 ari nabwo yajyag muri Al Ta’awon yakiniraga kugeza uyu.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments