Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umukinnyi wahoze ukinira Rayon Sports afunzwe azira kwiba million 31 za mugenzi we bakinanaga

Amakuru ari kunyuranamo hirya no hino aravuga ko myugariro wahoze ukinira Rayon Sport, Runanira Amza, yafunzwe azira kwiba amafaranga ya mugenzi we Kwizera Olivier nawe wakinnye muri iyi kipe ya Rayon Sports.

Amakuru akomeza avuga ko uyu musore yibye amafaranga ya Kwizera Olivier agera ku bihumbi 27 by’amadorali  ubwo arenga million 31 z’amanyarwanda.

Ndetse amakuru avuga ko iyi nshuti magara ya Kwizera Olivier, yari izi aho Kwizera Olivier yabitse aya mafaraanga mu nzu ye, nyuma akagenda ayiba gake gake, ariko iminsi 40 y’igisambo ikaza kumugereraho.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB nta makuru rwigize rutangaza kuri ibi ndetse na Kwizera Olivier yavuze ko kuri ubu ntakintu yahita abivugaho.

Ubusanzwe uyu Runanira Amza yakiniye Rayon Sports mu mwaka wa 2019, ubwo yari avuye muri Maline Fc, naho kwizera Olivier yaje kuva muri Rayon ajya muri Africa y’epfo ariko ubu ari gukina muri Al Kawkab yo muri Saudi Arabia.

 

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments