Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Igitunguru gitukura ni umuti ukomeye cyane -Menya n’ibindi

Igitunguru gitukura tugikoresha kenshi nk’ikirungo, tugiye gukaranga se, no ku ifiriti cyangwa salade. Ibiryo kirimo wumva bihumura neza.

Ese igitunguru cyaba ari umuti?
Yego nibyo kuko gikungahaye kuri :
*. Vitamin C
*. Vitamin B6, B9
*. Calcium
*. Sodium
*. Vitamin A

Akamaro k’igitunguru ku buzima
*. Iyo uriwe n’uruyuki, gikate utsirime ahariwe, bivura kubyimbirwa no kuryaryatwa
*. Igitunguru kibamo quercetin ikaba izwiho guhangana na kanseri
*. Amababi yacyo akungahaye kuri Vitamin A. Kuyateka mu biryo bifite akamaro. Iyi vitamin izwiho kurinda amaso kuba yahuma, akarwanya n’imikurire mibi ku bana.

*. Kiri mu miti ivura inkorora, grippe, ndetse kinarwanya mikorobi
*. Ku bagabo kurya ibitunguru birinda kanseri ya porositate ifata imyanya myibarukiro.
*. Kirimo chrome ikaba izwiho kuringaniza isukari yo mu maraso.
*. Vitamin B9 irimo ifasha mu gutekereza neza, gusinzira neza no kugira appetit
*. Vitamin C izwiho kongera collagen ifasha mu gutunganya uruhu n’umusatsi. Ariko ntibivuze kucyisiga, ni ukukirya ibisigaye umubiri urabyimenyera

Gusa nubwo ari ingirakamaro, Kuri bamwe gishobora kubatera ikirungurira cyangwa kuzana imyuka itari myiza mu nda igihe bakiriye ari cyonyine. iyo ziko bijya bikubahp Icyo gihe ubikoresha mu biryo gusa kuko ho ntacyo bitwara.

Ikindi aho kubishyira mu mavuta wacaniriye, ahubwo wajya ubikatira hejuru y’ibyo kurya ugiye kubishyira ku ziko. Niho kiba gifite umwimerere wabyo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments