Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Mu gihe ingabo z’u Rwanda zitarava muri iyi ntara, n’iza UN ntabwo tuzemera ko zigenda kandi u Rwanda ruzafatirwa ibihano” – Minisitiri

“Mu gihe ingabo z’u Rwanda zitarava muri iyi ntara, n’iza UN ntabwo tuzemera ko zigenda” –

Ni ibyatangajwe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aho yavuze ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye zidashobora kuvanwa mubikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano, muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe cyose ingabo z’u Rwanda ngo zizaba zitarava muri iy’i ntara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ku wa gatandatu washize, iyi Guverinoma ya Kinshasa nibwo yavuze ko ibisabwa bitujujwe kugira ngo ingabo z’umuryango w’Abibumbye zive muri iyo ntara, ndetse minisitiri w’ubabanye n’amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yavuze ko kuvayo kw’izi ngabo bisaba ko habanza kugenzurwa niba ibikenewe byose byuzuye.

Mu kiganiro minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa RDC yagiranye na Reuters ku wa Gatandatu, yagize ati: “Uko ibintu bimeze, no kuba ingabo z’u Rwanda zihari nabyo bituma bigorana cyane gutekereza ko ingabo z’umuryango w’abibumbye twazireka zikagenda”

Yakomeje agira ati: “Uko iminsi yicuma nuko ibintu bihinduka nibyo bizajya biduha umurongo ngenderwaho kugirango turebe niba izi ngabo twazireka zikagenda”

Bintou Keita, ukurikiranira byahafi ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo  yavuze ko nta gihe ntarengwa cyo gukurayo ingabo za Monasco, bityo bikaba bituma nta mpamvu yo kwihuta.

Ubusanzwe Monusco yatangiye inshingano zo ku bungabunga amahoro muri RDC mu mwaka wa 2010, kugeza ubu ikaba ifiteyo ingabo zigera ku 10.800, zose zaje zije kubungabunga amahoro muri DRCongo.

Minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa RDC yavuze kandi ko ingamba za RDC zo gukangurira amahanga kumenya uruhare rw’u Rwanda mu ntambara iki gihugu gihanganyemo na M23 rutangiye kwera imbuto, anagaragaza ko bizeye ko ibihano bizashyirwaho u Rwanda bizaruha isomo.

Yagize ati: “Ubu ho ntidushidikanya kuko abatarumvaga  batangiye kugenda barushyaho gusobanukirwa.”

Hagati aho intambara ibera muri Kivu y’Amajyaruguru imaze imyaka itatu, hari uguhangana hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Muri iyi ntambara Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana rukavuga ko nta nyungu rubifitemo. Gusa raporo y’impuguke z’u muryango w’Abibumbye iheruka kuja hanze yemeje ko u Rwanda rufite yo umubare munini w’abasirikare.

Ibi u Rwanda rurabihakana, kandi rwakunze gushinja RDC gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments