Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Perezida Paul Kagame yasohoje isezerano yahaye Butera Knowless ndetse abagabira inka buri muntu

Kuri iki cyumeru tariki ya 14 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame yatumiye abahanzi batuye mu karere ka Bugesera, barimo Knowless, Producer Clement, Tom Close, Platini P, Nel Ngabo n’abandi, abatembereza mu rwuri rwe mu karere ka bugesera ndetse barasabana.

Ku itariki 6 Nyakanga 2024 nibwo Perezida Paul Kagame, yemereye umuhanzi Knowless ko azabatumira nk’abahanzi b’abaturanyi be mu karere ka Bugesera akabatemereza mu Rwuri rwe.

Kuri iyo tariki, ubwo Paul Kagame yari yagiye kwiyamamariza mu karere ka Bugesera, Butera Knowless yafashe ijambo asaba Perezida Paul Kagame ko umunsi umwe yazabatumira nk’abahanzi b’abaturanyi be batuye mu karere ka Bugesera akabatembereza urwuri rwe.

Perezida Paul Kagame mu kumusubiza yagize Ati “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.”

Rero kuri ubu yasohoje isezerano yabahaye, arabatumira, we na Madamu we babatembereza urwuri rwe, iwe mu karere ka Bugesera ndetse buri wese mu bahageze amugabira inka, ndetse nabo baramutaramira binyuze mu bihangano byabo bitandukanye.

Aba bahanzi nabo bakomeje kugaragaza ibyiyumviro byabo nyuma yo kuvayo, Dr Muyomba Thomas uzwi nka Tom Close yagize ati “wampaye ishema, akampa igihugu, ikiruta ibindi akangabira, ntawe namunganya. Urukundo mukunda, ruzahora ari umwihariko. Nyakubahwa Paul Kagame, uri Ingabire twahawe nk’Abanyarwanda. Mwakoze.”

Ubusanzwe Nyakubahwa Perezida wa Republica y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko impamvu yagiye gutura mu Bugesera, byari ikimenyetso cyerekana ko mu Rwanda ntahanu ho gucira abantu hahari.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments