Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Izindi nyeshyamba zitari M23 zagabye igitero ku ngabo za RDCongo, zica Majoro Gahungu

Ahagana mu masaha y’igitondo cyakare cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo amakuru avuga ko Major Gahungu yapfuye, aguye mu mirwano yabereye mu bice byo mu Ntara ya Bandundu, nk’uko iy’inkuru ikomeje gutangazwa ku mbuga nkoranya mbaga.

Bandundu ni imwe mu ntara zigize igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikaba iri hagati ya Kinshasa na Bas-Congo; bizwi kandi ko iy’i ntara iherereye mu majyepfo y’iki gihugu.

Ay’amakuru ababaje akomeje guca ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko major Gahungu, yiciwe mu gitero cya gabwe n’inyeshamba zirwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, zizwi nka Mobondo. Iki gitero zari zakigabye mu ijoro ryakeye, mu gace kitwa Kinsele, ari naho Major Gahungu yarangije ubuzima bwe bwo ku Isi.

Gahungu yari umusirikare wo mu ngabo za FARDC, wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, anavuka mu misozi miremire y’Imulenge ho mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ni umwe mu basirikare bari bazwiho ishyaka, n’ubutwari ku rugamba, ibyo ya bigaragaje hagati mu mwaka w’ 2005 na 2011 ndetse nanyuma yaho, ni mu gihe umutwe wa Gumino ya Mbere yafataga imbunda kugira ngo irwanirire Abanyamulenge bari mu bihe byo kugabwaho ibitero na Maï Maï.

Gusa uyu mutwe wa Gumino ya Mbere, waje kwiyunga muri leta arinabwo major Gahungu yavuye ku butaka bw’i Mulenge, aho yaje gutumwa mu bindi bice bitandukanye, harimo ko yakoreye na Goma  mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma aza koherezwa i Bandundu arinaho arangirije.

Mu mpera z’u mwaka w’ 1996, nibwo Gahungu yinjiye munyeshyamba za AFDL, inyeshyamba zavanyeho ubutegetsi bwa perezida Mobutu mu gihe cy’amezi arindwi gusa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments