Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ingabo za Leta zarenze ku masezerano zigaba ibitero ku ngabo za M23

Utundi duce two muri teritware ya Masisi twabayemo imirwano ikaze kuri uyu wa Gatanu.

Ahagana isaha z’igitondo cyakare cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/07/2024, imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, mu gihe impande zombi zari zikiri mu gahenge ka mahoro kasabwe na leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iy’i mirwano yabereye i Bweru ho muri Localité ya Lupfunda, muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, indi mirwano na none ivugwa ko yabereye ahitwa Mahoko, agace kari hafi na centre ya Nyange.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko ibi bitero byagabwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, kandi ko byarangiye iri huriro ri yabangiye ingata; ibi bice bikaba bikigenzurwa na M23.

Ihuriro ry’imitwe ya politiki rya AFC ribarizwamo na M23 ryashize itangazo ahagaragara ryamagana Ingabo zi rwana ku ruhande rwa RDC kwica amasezerano yagahenge impande zombi zirimo kasabwe n’Amerika.

Muri iryo tangazo rivuga ko “Ingabo zirimo iza FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC, zarenze ku masezerano zitugabaho ibitero muri teritware ya Masisi.”

Ku wa Gatanu w’i Cyumweru gishize, ku isaha yayo ya saa sita z’ijoro, nibwo amasezerano yagahange yatangiye kubahirizwa ku mpande zihanganye mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.

Gusa mu ntangiriro z’iki Cyumweru kandi iri huriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ryarenze kuri ayo masezerano rigaba ibitero muri Nyange ahari ibirindiro bya M23. Icyo gihe kandi abari bagabye ibyo bitero n’ubundi baje guhunga, M23 ikomeza kuba mu bice yagiye ifata mu bihe bishize.

Hagati aho, M23 ikomeje kuganza muri ibyo bice ndetse no gutanga amahoro n’umutekano mwiza mu bice byose bifitwe nawo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments