Tuesday, October 22, 2024
spot_img

I Kamonyi Howo yakoze impanuka ikomeye

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda mu kagari ka Muganza mu mudugudu wa Nyagacyamo, habereye impanuka yakozwe n’imodoka y’inyikorezi yo mu bwoko bwa HOWO.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe nuko imodoka yagize ikibazo tekinike icomoka Rotire umushoferi abonye ko ari bugonge izindi modoka n’abagenzi mu muhanda ayiyobora ahandi agonga igiti imodoka irangirika.

Iyi modoka kandi ubwo yakoraga impanuka nta muntu numwe yahitanye cyangwa ngo akomereke, uretse yo yangiritse cyane.

Yagize ati “Umushoferi yavaga gupakira umucanga ajya i Kigali ageze ahitwa Bishenyi imodoka icomoka ‘Rotire’ abonye yafunga umuhanda ndetse agateza impanuka ibindi binyabiziga ayerekeza hirya y’umuhanda agonga igiti imodoka irangirika ariko ntawe yahitanye ndetse ngo anakomereke.”

Ubwo inzego z’umutekano zahageraga, hahamagajwe indi modoka ipakirwamo umucanga iyi yari yikoreye ndetse hahamagazwa na breakdown iza gukura iyi modoka aho yakoreye impanuka.

SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko yawo ariko bakanasuzumisha ibinyabiziga byabo kugira ngo bagende bizeye umutekano usesuye.

SP Kayigi avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza kandi bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.

Ikindi SP Kayigi yibukije abatwara imodoka zitwara imizigo ni ugupakira ibintu bitayirusha ubushobozi kuko nabyo biri mu biteza impanuka.

Ikindi nuko abatwara ibinyabiziga bagombye kuba bafite uburambe ndetse bakanirinda gutwara imodoka batamenyereye kuko nabyo biri mu bituma bahura n’impanuka.

SP Kayigi avuga ko bazakomeza gukangurira abantu mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’, mu rwego rwo kubahugura no kubibutsa kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments