Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomeOther NewsUmusirikare yarashwe nyuma yo gusanga ari kwifotozanya n’inkumi

Umusirikare yarashwe nyuma yo gusanga ari kwifotozanya n’inkumi

Umupolisi Charles Opio akurikiranyweho icyaha cyo kwica umu sirikare Lt Yeremiah Paper amuhoye kwifotozanya n’inkumi.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu ubwo Umupolisi witwa Charles Opio yarasaga umusirikare uzwi nka Lt Corporal Yeremiah Paper mu kigo cya Polisi i Mbarara hafi y’ahakorera Ishami rya Banki ya Uganda.

Umu polisi ufungiye mu kigo cya gisirikare mu Karere ka Mbarara mu Burengerazuba bwa Uganda, yishe arashe umusirikare wari mu kazi nyuma yo kumubona yifotoranya n’umukobwa mu kabari kari mu kigo cya Polisi.

Amakimbirane yatangiye ubwo uwo musirikare yagiranaga ibihe byiza n’umukobwa bari bari gusangira mu kabari, bakagera aho bifotoranya.

Opio yabwiye uwo musirikare ko bitemewe kwifotozanya n’abakobwa mu kigo cya gisirikare, amakimbirane atangira ubwo kugeza ubwo barasanaga umusirikare akahagwa.

Uhagarariye igi polisi cya Mbarara yagize ati :”Umubiri wa nyakwigendera Lt Corporal Yeremiah wajyanywe mu buruhukiro mu bitaro bya Mbarara , mu gihe Umu polisi Opio yahise atabwa muri yombi , ndetse imbunda yakoreshejwe ihita ibikwa mu bimenyetso .”

Uwo mupolisi yahise atabwa muri yombi nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano za Uganda abivuga.

Ibi bibaye nyuma y’impfu zikomotse ku kurasana zimaze iminsi zivugwa muri Uganda by’umwihariko mu bashinzwe umutekano.

Abashinzwe umutekano bane bamaze kwicwa barashwe nyuma y’aho uwari Minisitiri w’Umurimo Col (rtd) Charles Engola arasiwe n’uwari umurinzi we tariki 2 Gicurasi 2023.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights