Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Menya impamvu zitera abana umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije mu bana bato, muri iki gihe bitewe naho iterambere rigeze ndetse n’imirire, usanga biri kwiyongera cyane ku rugero rwo hejuru.

Muri rusange nubwo bizwi ko kurya ibiryo bibi, byuzuyemo amavuta menshi no kwicara igihe kirekire ari bimwe mu byongera ibiro cyane, gusa mu bana usanga atariko bimeze.

Nubwo benshi bifuza kubona no kugira abana babyibushye, gusa iyo uyu mubyibuho ukabije (obesity) bishobora gutera ingaruka nyinshi mu gihe bakuze, kuko nibwo batangira kwibasirwa n’indwara zifata abakuze babyibushye bidasanzwe nk’indwara z’umutima, imitsi na diyabete.

Ese mu bana ni iki gituma ibiro byiyongera mu buryo bukabije?

Impamvu zitera umubyibuho ukabije mu bana bato

  1. Akoko n’izindi ndwara

Ku mwanya wa mbere mu bishobora gutera umubyibuho ukabije mu bana bato haza akoko (genetics). Nubwo atari buri gihe, gusa ababyeyi babyibushye bikabije bakunze kubyara abana babyibushye bikabije. Kuko usanga bitewe nuko ababyeyi babyibushye babaho (uko barya, uko bitwara mu buzima) ari nako abana babyaye bakomeza kubaho.

  1. Kuryama bitinze cyane

Gutinda kuryama nijoro ku bana bato, bihindura cyane uruhererekane rwo kuryama no kubyuka mu bwonko. Iyo ibi bihindutse biri mu bitera kwiyongera ibiro cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko uko umwana akererwa isaha imwe kuryama, ariko BMI (Body Mass Index) yiyongera.

  1. Kurya cyane ibirimo isukari nyinshi

Bimwe mu biryohera byongera ibiro cyane bikunze guhabwa abana

Iyo utekereje bombo, biscuit, fanta, ice cream cg ibindi biryohera akenshi ubisanisha n’umwana muto. Nubwo bikundwa n’abana benshi, gusa nk’umubyeyi ni byiza gushaka uko wagabanya ibyo kunywa n’ibyo kurya byongerwamo isukari cyane ku mwana muto. Kugira ngo bimufashe kwirinda kwiyongera ibiro bikabije.

  1. Kuryama igihe gito

Umwana uryama utinze kimwe no kuryama igihe gito, byose bishobora kongera ibiro cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abana baryama amasaha ahagije bibarinda kwiyongera cyane ibiro bitajyanye n’uburebure bwabo kurusha abana baryama amasaha macye.

Umwana wese utarageza imyaka 5 agomba kuryama byibuze amasaha 10.

  1. Kudafata ifunguro rya mu gitondo

Iri funguro uretse kuba ingenzi mu bakuru, mu bana bato ni akarusho. Kubera kubyuka benshi bajya kwiga cg ababyeyi bakabyuka bajya ku kazi, benshi bakunze kwirengagiza ifunguro rya mu gitondo.

Kudafata ifunguro rya mu gitondo bishobora gutuma ibiro byiyongera mu buryo bukabije bitewe no kuryagagura nyuma yaho.

Ibyafasha umwana wawe kugira ibiro bingana n’uko areshya bityo bikamurinda kugira umubyibuho ukabije (obesity)

Usanga kenshi abana bamenyera ibyo ababyeyi babo bakunze kurya
  • Gerageza kugabanya ibibonekamo amasukari umuha nka biscuit, ice cream, bombo, imitobe itunganyirizwa mu nganda kimwe na za cakes
  • Koresha uko ushoboye umwana ajye afata ifunguro rya mu gitondo
  • Murinde ibyo kurya bibonekamo amavuta menshi kandi bikaranze cyane (nk’amafiriti, n’imigati irimo inyama ya burger)
  • Gaburira umwana wawe imboga nyinshi n’imbuto zihagije
  • Gerageza kurinda umwana wawe telephone, television n’ibindi bituma yicara cyane, ahubwo umushishikariza udukino dutuma agenda cyane.
RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments