Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ishimwe Fiston wari wicaye muri Rayon ayivuyemo nta mukino numwe akinnye

Ubusanzwe umukinnyi Ishimwe Fiston yari asanzwe akinira ikipe ya Marine Fc ariko yaratijwemo na Apr Fc yakiniraga mbere hose.

Nyuma yuko uyu musore avuye mu ikipe ya Marine Fc, Prezida w’ikipe ya Rayon Sports yamusabye ko yaza akaba akorana imyitozo n’abandi mu gihe ibiganiro bitaragera ku ntego yabyo.

Uyu musore yagiye muri Rayon ajya gukorerayo imyitozo, ari nako ibiganiro bikomeza hagati ye na Rayon Sports. Gusa ibiganiro byaje kurangira ubwumvikane bubuze , Rayon Sports itemera kumuha ibyo ashaka byose.

Nubwo byari byananiranye ariko amakipe nka As Kigali, Kiyovu Sports ndetse na Mukura, nazo zagerageje kuganira n’uyu musore ariko ikipe ya As Kigali iba ariyo yonyine yiteguye gutanga ibyo ashaka byose.

Nkuko amakuru abivuga rero ikipe ya As Kigali niyo yabashije kwegukana uyu mukinnyi uzwiho ubuhanga buhanitse.

Andi makuru ahari aravuga ko uyu mukinnyi aza gusinyira ikipe ya As Kigali kuri uyu wambere Saa sita z’amanywa. Ibi bikaba bitumye uyu musore wari watangiye imyitozo muri Rayon avamo nta mukino numwe ayikiniye.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments