Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Bambwiye ko ari ikipe igira igitutu” Myugariro w’umunya-Senegal uje gukinira Rayon yavuze ibyo yabwiwe kuri Rayon, avuga n’intego ye muri Rayon

Mu rukerera rwo kuri uyu wambere nibwo umukinnyi ukina wugarira uvuye muri Senegal aje gukinira ikipe ya Rayon Sports, yageze i Kigali.

Uyu myugariro ukomoka mu gihugu cya Sénégal, Omar Gningue yakiniraga ikipe ya AS Pikine y’iwabo.

Rayon Sports yatanze agera ku bihumbi 25 $ birenga million 25 z’amanyarwanda, kugirango ibashe gusinyisha uyu musore amasezerano y’imyaka 2 ayikinira.

Uyu musore yatangaje ko ari ubwambere ageze mu Rwanda ndetse ko ikipe ajemo atayiziho byinshi ariko ko intego afite ari ukwitwara neza ndetse akayifasha gutwa ibikombe.

Yavuze ko nubwo Rayon Sports atayiziho byinshi ariko ko yaganiriye n’umuzamu wayo ukomoka muri Senegal, akagira ibyo amubwiraho bike kuri iyi kipe.

Yagize Ati” Yego ni ku Nshuro yanjye ya mbere ngeze mu Rwanda. Rayon Sports nta byinshi nyiziho gusa mbere yo kuza navuganye na Khadime Ndiaye( umunyezamu nawe ukomoka muri Senegal) ambwira ko ari ikipe nziza , ikipe ifite abafana benshi kandi bagira urugwiro gusa ari ikipe igira igitutu.   Ntabwo umuntu yakora urugendo rungana gutya ava i Dakar aza hano adafite intego. Ndifuza gutwarana ibikombe na Rayon Sports kuko nayo nzi ko ariyo ntego yayo”.

Uyu mukinnyi aje yiyongera ku bandi bakinnyi nka Fitina Omborenga wavuye na APR FC, Richard Ndayishimiye wavuye muri Muhazi United, Niyonzima Olivier Seif wakinaga muri Kiyovu Sports, Rukundo Abdul Rahman na Patient Ndikuriyo bavuye mu Amagaju ndetse na Kabange wakiniraga Gorilla FC.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments