Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abakunzi ba Manchester United nyuma yo gutwara Manchester City bari mu marira menshi nyuma y’ibyo Arsenal igiye kubakorera

Abakunzi ba Manchester United bari kwishimira igikombe cya FA batwaye mucyeba wabo Manchester City, kuri ubu bari mu marira menshi nyuma yuko umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi witwa Frank De Boer, agiriye inama umukinnyi bifuzaga, akamubwira kwerekeza muri Arsenal. 

Uyu mu-Buholandi yagiriye inama rutahizamu Joshua Zirkzee ukomeje ukomeje kubica bigacika muri shampiyona y’Abataliyani izwi nka Serie A amubwira ko ikipe nziza kuri uyu rutahizamu ari iya Mikel Arteta. 

Frank De Boer yagize ati: “Nubaha cyane Arsenal; barihangana; nk’urugero babashije kwihanganira umutoza Arteta utaratangiye neza. Mu makipe amwe (nka Manchester United), aba yaramaze gusohoka mu ikipe. Kandi mu myaka ibiri ishize bari gukina neza; Inter nayo ikina neza.” 

 Yakomeje agira ati: “Bibaye ngombwa ko mugira inama y’ikipe yakwerekezamo, nkunda Arsenal, kuko barihangana, babasha kumutegereza no kumuha icyizere.” 

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Butaliyani yo muri iki cyumweru gishize avuga ko ikipe iyo ariyo yose yifuza uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko ishobora kwishyura miliyoni 40 zama euro gusa bitewe n’ingingo iri mu masezerano ye. 

Uyu mukinnyi akaba ahendutse ku isoko ry’igura n’igurisha ugereranije n’abandi ba rutahizamu nka Benjamin Sesko, Victor Osimhen, Viktor Gyokeres, Alexander Isak wa Newcastle United na Evan Ferguson wa Brighton. 

Kugura uyu rutahizamu watsinze ibitego 12 mu mikino 37 yakinnye muri uyu mwaka w’imikino akagurwa kuri kiriya giciro byafasha Arsenal gukoresha amafaranga neza kugirango ibashe kubona andi yakwifashisha mu kwiyubaka ku yindi myanya. 

Zirkzee ashobora gukenera imyaka ibiri cyangwa itatu kugirango agere ku rwego rwo hejuru kandi mu gihe yakwerekeza mu yandi makipe amwifuza arimo Manchester United ntashobora guhabwa umwanya uhagije nkuko De Boer abyizera ko yazawubona muri Arsenal. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments