Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Bahati Ghislain yasohoye indirimbo «JEHOVAH» atezeho guhembura imitima y’abakristo

Bahati Ghislain yashyize hanze indirimbo nshya yakoze biturutse ku nyigisho y’umuvugabutumwa mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 aho yakomozaga ku ntambara z’ugarije isi; by’umwihariko iya Ukraire, Isiraheli ndetse no muburasirazuba bwa Congo.

Iyi ndirimbo nshya Bahati Ghislain yise «JEHOVAH» yabwiye CorridorReports dukesha iyi nkuru ko yahisemo iri zina bitewe n’uko Jehovah ariryo zina rukumbi Imana idasangiye n’ibigirwamana byitwa Imana ntoya, Nta mana jovovah ubaho ahubwo habaho JEHOVAH,gusa hari ahandi usanga hari imana.

Bahati abajijwe imvano yiyi ndirimbo yagize ati: Mubyukuri kubera nsanzwe ndi umudiventiste w’umunsi wa karindwi, ubwo nari mu isabato numvise hagati mu kibwiriza Pastor avuga ku ntambara zugarije Isi, ni uko avuga iya Isiraheli, iya Ukraine niyo muri Congo! mpita numva arangirije ku jambo rivuga ngo; Iki n’igihe cyo kwibuka Imana yayindi yabanye n’abisiraheli mubihe bigoye! Nguko uko indirimbo yanjemo ahubwo nisanga ntangiye kuyiririmba ndi murusengero.

Uyu muramyi akomeza avuga ko Ubutumwa ari gutanga ari ukumvisha abizera Yesu ko mugihe isi iri kunyura mu bihe bigoye by’intambara, abantu bakwiye kumenyako ubuzima bwabo bushinganye, Kandi ko butekanye.

Muri iyi ndirimbo kandi Bahati atangira yibutsa abantu ibyo Imana yakoze mubihe byashize uko Ifarashi nuwo yari ihetse yabiroshye munyanja, kugira ngo bizereko batekanye kandi bari Amahoro.

Umunyamakuru wa CorridorReport yamubajije impamvu akunda kuririmba indirimbo zihumure amusubiza agira ati: “Nabayeho mba mubuzima bw’ubuhunzi kuva nkiri muto, nabonye Bene wacu bicwa bababazwa, batotezwa, kubwibyo nasanze ntabundi butumwa naha abantu usibye ubwo kubahumuriza.

Ghislain ni umwe mu baririmbyi batangiriye umuziki mu karere ka Rubavu, kimwe n’abandi baririmbyi bakomeye bahakomoka. Ni umwe mu baririmbyi bakorera Imana mu itorero rye ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi (Eglise Adventiste du 7èmes Jours). Akiri mu Rwanda yaririmbye mu matsinda atandukanye anatoza amakorari atandukanye, akaba yarabikoraga abarizwa mu mujyi wa Gisenyi ari na ho asengera iyo ari mu Rwanda ahitwa Eglise Adventist yitwa  Francophone Irubavu hafi ya Petite Barrière.

Ghislain hari aho asaba abantu Gushima Uwiteka kuberako Ijambo ry’Imana rivuga ngo mubibi no mubyiza duhore dushima
Bahati Ghislain yasohoye indirimbo «JEHOVAH» yakomotse kubihe by’intarambara isi iri kunyuramo
RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments