Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyuma y’uko M23 ibahaye irindi somo dore aho FARDC ubu yahungiye

Tariki ya 23 Gicurasi 2024 nibwo M23 yongeye gutsinsura Ingabo za FARDC maze benshi biruka kibuno mpamaguru bagana i Kaïna muri Teritwari ya Masisi.

Aya makuru yageze ku munyamakuru wa CorridorReport aturutse ku mirongo y’imbere mu mirwano iherutse, yasakiranyije M23 n’ingabo za FARDC aho iyi mirwano yageze mu bice byinshi byo muri teritware ya Masisi ndetse no mu bindi bice byo muri teritware ya Kalehe muri Kivu y’amajyepfo.

Aya makuru yanemejwe n’umuvugizi w’Ingabo za FARDC mu karere ka 34 ariho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho yahamije ko habaye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za RDC. Avuga ko iyi mirwano yabereye muri Bwemerimana no muri Minova.

Yagize ati: “Habaye imirwano iremereye ibera muri Bwemerimana ho muri teritware ya Masisi na Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.”

Uru rugamba ihuriro ry’Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zaruhunzemo amasigamana zihungira mu gace ka Kaïna ko muri teritware ya Masisi.

Andi makuru akomeje kuvugwa n’uko uruhande rwa leta rukomeje gutangaza ko hari ibice rw’igaruriye, ariko ko ay’amakuru atari ukuri nk’uko umwe mu barwanyi ba M23 yabibwiye umunyamakuru wa CorridorReport uri i Kigali.

Hagati aho M23 ikomeje kujya imbere aho isatira ibice byinshi byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Tubibutsa ko imisozi ya Kalehe yo muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, imaze hafi ibyumweru bibiri iri mu maboko y’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga (M23).

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments