Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Kigali: Umugabo yakoze agashya nyuma yo kuryamana n’indaya, asaba umugore we kuyishyura nyuma yo kumusaba inshuro eshatu amwima

Mu mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru y’umugabo wakoze agashya arongora indaya, asaba umugore we iyo fagitire y’indaya kuko ari we wabiteye. 

Nyuma yo kumara iminsi itatu abwira umugore we witwa KANZAYIRE ko bubaka urugo umugore akamubwira ko yananiwe, umugabo yafashe icyemezo ku munsi wagatatu cyo gushaka indaya basambana hanyuma uwo mugore akishyura iyo fagitire n’ibyo yakoresheje nk’uko uyu mugabo abivuga. 

Yagize ati: “Njye namaze iminsi itatu mbwira umugore wanjye ko dukora urukundo arabyanga nyuma nza gufata umwanzuro wo kujya njya gushaka indaya hanyuma akazishyura kuko we yari ananiwe we akaruhuka”. 

“[…]Nahamagaye umuryango we kuko atabonaga uburemere bw’iyo fagitire kugirango bamufashe kuyishyura cyangwa bamutware bazamugarure yarabonye amafaranga kuko namuzanye naramukoye ntabwo akwiye kundaza ubusa yitwaje ko yananiwe, namusabye ko ayishyura arabyanga nifashisha umuryango we kugirango bamufashe kuyishyura”. 

Yakomeje agira ati: “afashe fagitire narongoreyeho indaya (yasabye indaya ko yamushakira fagitire akabona kumwishyura). Namusabye kuyishura arabyanga ariko mpamagaye umuryango we barayishyura”. 

“Niko byagombaga kugenda kuko nari musabye ubugira gatatu ampa igisubizo kimwe gusa, ngo ‘’nananiwe’’ ubwose urumva nari bubyihanganire? oya! Nagombaga kujya mwishyuza fagitire zose nakoresheje mu gihe akinaniwe, ariko yemeye ikosa yankoreye”. 

Umugore w’uyu mugabo n’ubwo adasobanura icyabimuteye ariko yemera ibyabaye ko aribyo ndetse anavuga ko yisubiyeho ko atazongera kubabaza umugabo we n’ubwo yamuciye inyuma nkuko inkuru ya Isano.rw ikomeza ibivuga. 

Yagize ati: “Ibyo ababwiye nibyo ariko ntakindi nababwira sinzongera ku mubabaza”. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments