Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Muhanga: Abarimu babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa bigisha

Abarimu babiri bigisha mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda riherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwe mu banyeshuri bigisha w’imyaka 16 y’amavuko, wiga mu cyiciro rusange (Tronkome). 

 Umwe muri aba barimu bigisha kuri ES Nyakabanda, yasabye mugenzi we kumutiza icyumba cy’inzu ye kugira ngo ahasambanyirize uwo munyeshuri w’umukobwa [utaruzuza imyaka y’ubukure].  

Bivugwa ko uyu ukekwaho gusambanya uwo munyeshuri abana n’abandi barezi mu nzu imwe, akaba ariyo mpamvu yabonye ko nta hantu yamusambanyiriza, agasaba uwo ubana n’umugore kumutiza icyumba kimwe. 

Ikinyamakuru UMUSEKE ducyesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu mwarimu yaje kwinjiza muri icyo cyumba uwo mwana w’umukobwa, amaze kumukorera ibya mfura mbi, nibwo ngo uwo mwana yasohotsemo arira kubera ko atari azi ko aricyo amuhamagariye abibwira ababyeyi n’inshuti ze. 

Umuturage umwe mu bari aho ibi byabereye yavuze ko ibi byababaje ababyumvise bose, bagasaba ko Inzego z’ubugenzacyaha zagombye guhana zihanukiriye abo barezi bombi icyaha kiramutse kibahamye. 

Yagize ati “Uyu mukobwa yatubwiye ko bakimara kugera mu cyumba mwarimu yahise atangira kumusambanya ahita abwira abandi uko byagenze.” 

Nkundisano Jean Pierre uyobora Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda, yemera ko ayo makuru y’abakekwaho gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha yayamenye, icyakora ngo yayamenye ayabwiwe n’Ushinzwe Uburezi ku Murenge agatumiza abo barezi bombi bahagera RIB igahita ibafata ibakekaho kiriya cyaha. 

Yagize ati “Byabaye ngombwa ko abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha babafata kugira ngo babakoreho iperereza andi makuru arenzeho nibo bayatanga.” 

Abakekwaho iki cyaha ni Ishimwe Olivier uyu akaba ari ingaragu na mugenzi we wubatse ushinjwa kumutiza icyumba, bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Muhanga. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments