Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Uruhare rwa Israel? Perezida wa Iran n’abayobozi bari kumwe bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024, mu masaha y’igicamunsi mu ntara ya East Azerbaijan, habereye impanuka ya Kajugujugu yarimo Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi n’abayobozi bari kumwe barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah birangira bose bitabye Imana. 

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabereye mu misozi miremire iherereye mu ishyamba rya Dizmar rikunze kurangwa n’ikirere kibi, biba ngombwa ko hoherezwa amatsinda y’abashinzwe umutekano kugira ngo ashakishe aba bayobozi.  

Iyi mpanuka ikimara kuba hakurikiyeho igikorwa cyo gushakisha iyi ndege cyatwaye amasaha menshi. 

Amatsinda yoherejwe muri iyi misozi yahuye n’akazi gakomeye kuko bwarinze bwira ndetse imvura igwa atarayigeraho.  

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 20 Gicurasi, ni bwo umuryango Red Crescent w’ubutabazi watangaje ko ushoboye kugera kuri iyi ndege, usobanura ko icyakoze yangiritse bikomeye ku buryo hari icyizere gike cy’uko Perezida Raisi n’abo bari kumwe baba bakiri bazima. 

Abayobozi bo muri Israel batangaje ko nta ruhare igihugu cyabo gifite mu mpanuka ya kajugujugu yishe Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, n’abandi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah. 

Nyuma y’aho Israel igabye igitero ku biro by’uhagarariye inyungu za Iran muri Syria kikica abantu 13 barimo Brig Gen Mohammad Reza Zahedi wari mu bayobozi bakomeye w’umutwe wa Quds, Iran na yo yagabye muri Israel igitero cya ‘drones’ zirenga 300. 

Nta kindi gitero Israel yagabye ku bikorwa bifite aho bihuriye na Iran, ariko hari impungenge ko ishobora kutabyihanganira. Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika byayiteguje ko ‘nisubiza’, igomba kubaga, ikifasha’. 

Ubwo indege yarimo Perezida Raisi yahanukaga, hari abatekereje ko Israel ishobora kuba ari yo yayirashe ariko abayobozi bo muri Israel babwiye itangazamakuru ko nta ruhare igihugu cyabo kibifitemo. 

Nk’uko televiziyo Channel 3 yo muri Israel yabitangaje, aba bayobozi bagize bati “Ubutumwa Israel iri koherereza ibihugu byo ku Isi ni uko nta ruhare Tel Aviz ifite mu byabaye.” 

Ibinyamakuru byo muri Iran birimo ibigenzurwa na Leta ni byo biri gutanga amakuru kuri iyi mpanuka. Ntacyo ubutegetsi bw’iki gihugu buratangaza ku mugaragaro. 

Kuri ubu Ibiro Ntaramakuru Mehr bya Leta ya Iran byamaze gutangaza ko Perezida Raisi wayoboraga iki gihugu n’abo bari kumwe muri iyi ndege bose bapfuye.  

Ni amakuru yemejwe n’ibindi binyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu birimo na Al Jazeera.  

Mu gihe abayobozi b’ibihugu bitandukanye barimo Nicolas Maduro wa Venezuela na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, bamaze kwemeza urupfu rwa Perezida Raisi n’abandi bari muri iyi ndege, baboneraho kwihanganisha Iran. 

Perezida Ebrahim Raisi wayoboye Iran kuva mu 2021 yari afite imyaka 63 y’amavuko. Ni we wahabwaga amahirwe yo gusimbura Ayatollah Ali Khamenei ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments