Kuri we gukundana n’umukobwa umwe ntibimunyura, ngo cyereka byibuza abakobwa bane! Atangaza ko impamvu aruko atinya kubabara, ngo iyo ukundanye n’umuntu umwe mugashwana ni ibintu bitera kubabara cyane, kandi kubabara kuri we ngo bishobora gutuma kuririmba bimunanira mu byukuri aribyo bimutunze.
Uyu muhanzi akaba ari umwe mubakunzwe n’itsina gore cyane muri Nigeria, ndetse no ku isi muri rusange ibi byemezwa n’ibintu bagendaga bamukorera bitangaje harimo nko kumukora kumyanya y’ibanga ari ku rubyiniro, ndetse hari n’uwigeze kumukurura aramusoma ku ngufu mugihe yari kurubyiniro.
Benshi tumuzi ku izina rya RUGER ariko amazina yiswe n’ababyeyi ni MICHAEL ADEBAYO OLANYIKA akaba yaravutse 1999 avukira mu murwa mukura wa Lagos muri Nigeria akaba ari naho yakuriye,atinya gutanza byinshi ku bijyanye n’umuryango we. RUGER kimwe nkabandi bahanzi benshi nawe yatangiriye kuririmba muri korali y’abaririmbyi b’abana.
Urugendo rwe rwa muzika yarutangiye abifatanya no gukanika ama telephone, ndetse anayacuruza akaba n’umu disc burner bamenyereweho gucuruza ama film,maze abakiliya be baza gufatisha ama film akabashyiriraho n’utu video twe ari kuririmba ahantu hatandukanye, barabimukundira cyane uko baje gufatisha film noneho batangira kujya babimwisabira. Byaje kugera ku muhanzi ukomeye D’prince wabaga muri leta zunze z’amerika, maze aramukunda aza kumwandikira amubwira ko impamo ye bagomba kuyibyaza umusaruro.
D’prince yaje kuza muri Nigeria maze ahamagara RUGER amusa amusaba ko yamusanga muri studio yuyu mugabo yari yarashinze ariko ifite imikoranire ya hafi na MAVIN record ya Don jazzy ako kanya ahita amusinyisha amasezerano y’imikoranire batangira kumutoza uburyo yazajya akora ibintu bye byihariye ku buryo batazamwitiranya n’abandi bahanzi ndetse bahita bamwita RUGER aho iri zina risobanura umuhanga mukurasisha imbunda.
Kubera imyitwarire ye mugihe yabaga ari kuririmba, reka tugaruke kuri style ye yo gupfuka ijisho rimwe,aho benshi bibaza nimba ryaba rifite ubumuga yabibajijwe kenshi ariko agiye gusubiza, asuboza ko iyo apfutse ririya jisho ngo hari umuntu w’ingenzi mu buzima bwe aba ari guha agaciro, ngo iyo babimubazaho kenshi biba bisa nkaho bari gutesha uwo muntu agaciro.
Ubwo yazaga mu Rwanda Mc Tino yagerageje kubimubazaho mu gusubiza asa nkuwubyitarutsa, avuga ko ari mudahusha apfuka iryo jisho kugirango arebe igipimo neza abumuzi bemeza ko ijisho rye ntakibazo rifite ahubwo ko ari umudeli we umutandukanya n’abandi bahanzi