Knowless Butera asaba Abanyarwanda kwamagana ibihano byafatiwe u Rwanda
Umuhanzi Butera Knowless yasabye Abanyarwanda guhaguruka bakamagana ibyemezo byafashwe n’amahanga, bifatira u Rwanda ibihano barushinja kugira uruhare mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Knowless yagaragaje ko u Rwanda rutagomba gufatirwa ibyemezo rushingiye ku mpamvu zidafite gihamya, asaba abaturage kwerekana ko bashyigikiye igihugu cyabo. Yongeyeho ko ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje gushyira imbere amahoro n’ubwumvikane mu karere.
Muri iyi minsi, Leta y’u Rwanda isaba abaturage kwirinda amakuru atemewe, bagakomeza kuba hamwe nk’abanyarwanda bashyigikira iterambere ry’igihugu no kwimakaza ubumwe n’amahoro mugihugu.
Inkuru irambuye: imvahonshya.co.rw