Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2023, nibwo hamenyekanyanye inkuru y’urupfu rw’uwitwa Sibomana Jean Pierre ukomoka mu karere ka Gasabo , umurenge wa Jali , akagali ka Agateko , uri mu kigero cy’imyaka 28 arakekwaho gukubita urushyi Hakizimana Innocent w’imyaka 43 agahita yitaba Imana.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Agateko, Hatangimana Jean Claude, yatangaje ko bikekwa ko yabikoreshejwe n’ubusinzi mu gukubita uwo musore.
Yagize ati “Ejo saa tatu z’ijoro, Sibomana Jean Pierre yagiye kuvunjisha ashaka ibiceri ahura na Hakizimana Innocent, ariko ngo yari yasinze. Aramubwira ngo kuki ugurira abagore, wowe ntungurire. Undi rero amukubita urushyi aragwa.”
Gitifu avuga ko ibyo bikiba, yihutanywe ku ivuriro ry’igenga ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aza kwitaba Imana.
Gitifu Hatangimana yagiriye inama abantu kwirinda ubusinzi bukabije ndetse no gusindira mu ruhame, birinda kwihanira.
Amakuru avuga ko ukekwaho asanzwe avugwaho imyitwarire y’ubusinzi, ubwo yahuraga na nyakwigendera mu nzira, yari avuye ahakinirwa umukino w’inkoni wa biyari, agiye kuvunjisha amafaranga y’ibiceri.
Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro by’i Bitaro bya Nyarugenge mu gihe ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Jali.