Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeImikinoJali : Umunyamabanga nshingwabikorwa yahaye umuburo abantu bihanira , nyuma yo gukubita...

Jali : Umunyamabanga nshingwabikorwa yahaye umuburo abantu bihanira , nyuma yo gukubita umuntu urushyi akahasiga ubuzima

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2023, nibwo hamenyekanyanye inkuru y’urupfu rw’uwitwa Sibomana Jean Pierre ukomoka mu karere ka Gasabo , umurenge wa Jali , akagali ka Agateko ,  uri mu kigero cy’imyaka 28 arakekwaho gukubita urushyi Hakizimana Innocent   w’imyaka 43 agahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Agateko, Hatangimana Jean Claude, yatangaje ko bikekwa ko yabikoreshejwe n’ubusinzi mu gukubita uwo musore.

Yagize ati “Ejo saa tatu z’ijoro, Sibomana Jean Pierre yagiye kuvunjisha ashaka ibiceri ahura na Hakizimana Innocent, ariko ngo yari yasinze. Aramubwira ngo kuki ugurira abagore, wowe ntungurire. Undi rero amukubita urushyi aragwa.”

Gitifu avuga ko ibyo bikiba, yihutanywe ku ivuriro ry’igenga ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aza kwitaba Imana.

Gitifu Hatangimana  yagiriye inama abantu kwirinda ubusinzi bukabije ndetse no gusindira mu ruhame, birinda kwihanira.

Amakuru avuga ko ukekwaho asanzwe avugwaho imyitwarire y’ubusinzi, ubwo yahuraga na nyakwigendera mu nzira, yari avuye ahakinirwa umukino w’inkoni wa biyari, agiye kuvunjisha amafaranga y’ibiceri.

Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro by’i Bitaro bya Nyarugenge mu gihe ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Jali.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights