Urutonde rw’abahanzi bigaruriye abagande bakaba bafite amafaranga kurusha abandi

Muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi niko ubuzima burushaho guhenda .abakora umwuga wo kuririmba nabo byabagezeho niyo mpamvu hari bamwe kugirango bakuririmbire bisaba kuba ufite amafaranga menshi kuko nabo baba barabiharaniye ,kurubu rero mugihugu cy’abaturanyi cya Uganda hatangajwe urutonde rw’abaririmbyi ndetse na banditsi bahenze mukuba wabatumira.
Niba uteganya kugira ibirori bitandukanye haba ikampala cyangwa muyindi migi itandukanye ,nguru rutonde rukubiyemo abahenze kandi babanyambaraga bagufasha kwishimira ibirori byawe.
5. A Pass
Umwanditsi,umuririmbyi ,ndetse akaba afasha gutunganya umuzika (producer) , Alex Bagonza akaba ari mubahanzi bahano i bugande bahenze cyane,atari uko gusa afite indirimbo nyinshi ahubwo aruko yabanje kubaka izina rye mbere rikamenyekana mukarere.akaba yaranamenyekanye cyane mu indirimbo yise ‘‘Didadada’’ ndetse siyo yonyine ahubwo anafite nizindi harimo na alubumu ye aherutse gusohora yise ‘‘African Yayo’’ ,A pass kugirango umuhagurutse aze aririmbire haba mubirori bitandukanye cyangwa ibitaramo byabereye i kampala amake ni million 4Ugx,ndetse anarenga .


4. Bobi Wine
Nyakubahwa Robert Kyagulanyi Sentamu uzwi nka Bobi Wine kurubu ntandirimbo nyinshi afite abafana be batumye akomera wakongeraho ko akomeye bigatuma iyo yemeye kuza mubirori ahenda kurushaho .niyo mpamvu kugirango aze mubirori ibyo ari byo byose byabereye i kampala ugomba nibura ufite miliyoni 5 Ugx iyo noneho umutumiye hanze y’i kampala ntajya munsi ya miliyoni7ugx.


3. Sheebah Karungi
Kubera ukuntu yu mwari yamamaye byatumye yitwa ikipe iririmba itaryama si ibyo gusa kuko yitwa umwamikazi w’umuzika Sheebah Karungi nawe akaba yagaragaye kuri runo rutonde rwabakora umwuga wabo wo kuririmba kurubu bakaba biswe abakire ,sibyo gusa kuko niwe mugore ururangwaho wenyine aho kugirango yitabire ibirori byawe byaba isabukuru,igitaramo,akabari wafunguye ndetse n’ibindi birori byabereye ikampala ntajya munsi ya miliyoni 4 byaba byabereye ahandi bikaba miliyoni 8.


2. Eddy Kenzo
Umukire akaba afite impano idasanzwe mukuririmba Edrisa Musuuza utagirizwa akazina Eddy Kenzo nawe yagaragaye kuri uru rutonde rw’abakire mukiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu yatangaje ko umunya Uganda wese wamutumirarwose yamuririmbira kubuntu! nubwo tuziko ahenze cyane.twabajije ikipe ye batubwire ibiciro ahagurukiraho twasanze ko mu igihe ibirori byabereye ikampala atajya ajya munsi ya miliyoni 6 Ugx byaba byabereye ahandi nakaba miliyoni10Ugx.


1. Bebe Cool
Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool akaba umuririmbyi ukunzwe cyane n’abagande akaba afite indirimbo nyinshi nka Want it, I Do ndetse nizindi akaba nawe abarizwa mu bakire ba hano ibugande nk’abandi bose kugirango umuhagurutse ,niba ibirori byabereye ikampala ntajya munsi ya miliyoni 7Ugx byaba byabereye ahandi ntajya munsi ya miliyoni 10Ugx.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma