Zari Hassan yatangiye gahunda yo gushaka kugonganisha Tanasha na Diamond Platnumz

IHOGOZA Diane
Tanasha atwite Umwana wa Diamond Platnumz

Mu gihe isaha n’isaha umukunzi wa Diamond ari we Tanasha yabyara, Zari wabyaranye na Diamond yabwiye uyu mukobwa asa n’umutega iminsi, kutizera uko amenranye na Diamond uyu munsi ariko bizakomeza kuko na webabyaranye abana babiri kandi bari bishimye kurenza uko bameze.

Zari wabyaranye na Diamond abana 2, bivugwa ko ari we ubarera wenyine, yaburiye Tanasha amubwira ko na we aashatse yaba abyiteguye.

Uyu mugore wamaranye imyaka 5 na Diamond bakundana, yumvikanye mu bitangazamakuru byo muri Kenya avuga ko nta shyari afitiye Diamond ariko na none ko arimo aburira Tanasha nk’uko Global Publishers ibitangaza.

Yamubwiye ko akwiye kwitonda kuko ibyo amukorera abona nta gishya kirimo ahubwo ari nk’ibyo yakoreye abagore bamubanjirije.

Yagize ati”kwitabwaho muri iki gihe ni ikintu cyiza, ariko Tanasha arasabwa kwitonda cyane, akwiye kubanza kureba ibyabaye ku bakobwa bamubanjirije harimo nanjye, nta kintu gishya mbona kuri Diamond ni wa wundi.”

Tanasha akunda Umugabo we cyane

Kuri ibi bivugwa Diamond nta kintu yashatse kubitangazaho, umwe wo mu muryango we akaba yatangaje ko impamvu ntacyo avuga ari uko ubu yahinduye ubuzima afite uko abayeho, hari ibimuhugije biruta kuza guterana amagambo na Zari wishwe n’ishyari ry’uko batandukanye.

Zari na Diamond batandukanye muri Gasyantare, ni nyuma y’abana 2 bari bamaze kubyarana mu bana batanu ba Zari. Mu gihe Diamond yemeza ko azashyingiranwa na Tanasha, Zari na we avuga ko yamaze kubona umugabo witwa King Bae.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umunyana Shanitah niwe wegukanye ikamba ry’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Abakobwa uko ari 15 bari bamaze iminsi 6 mu mwiherero wabereye La Palisse Nyandungu, wasojwe tariki ya 8 Nzeri 2019. Byari biteganyijwe ko Nyamoinga wegukana ikimba rya Miss Supranational Rwanda 2019 amenyekana tariki ya 8 Nzeri mu birori byabereye muri Serena Hotel, ariko byarinze bifata undi munsi bigera saa saba […]