YouTube yashyizeho amategeko akarishye ku batanga ibitekerezo ku mashusho arimo abana

Ngabo Simeon

Urubuga rwerekana amashusho atandukanye rwa YouTube, rwatangaje ko rugiye kujya rusiba bimwe mu bitekerezo bishyirwa ku mashusho agaragaramo abana.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho abashinzwe uru rubuga basanze abantu bafite ingeso yo gusambanya abana bato, batanga ibitekerezo bigamije kubashora mu ngeso mbi.

Kuri uyu wa Kane ubuyobozi bwa YouTube, bwatangaje ko gukuraho ibi bitekerezo bizakorwa mu mugambi wo kurengera umutekano w’abana bakoreshwa mu mashusho ashyirwa ku rubuga rwabo.

Mu cyumweru gishize,YouTube yasibye ibitekerezo birenga miliyoni 10 byarimo ubutumwa buhabanye n’amategeko yayo.

Uru rubuga rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya buhita bukuraho igitekerezo kirimo ubutumwa bubangamiye uburenganzira bw’abana.

Ubuyobozi bwarwo kandi bwatangaje ko butazihanganira uwo ari we wese uzashyira kuri uru rubuga amashusho abangamiye uburenganzira bw’abana mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Mu mwaka ushize uru rubuga rwashyizeho abakozi ibuhumbi 10 bashinzwe kugenzura ubuziranenge bw’amashusho anyuzwaho.

Urubuga rwa YouTube rwagiye runengwa kuba umuyoboro w’amashusho yamamaza ibikorwa bibi, birimo ubusambanyi, iterabwoba n’ibindi byatumye hari bamwe mu bamamazaho bari bahisemo guhagarika amasezerano.

Rwashyizeho amategeko agenga imikoreshereze y’amashusho arushyirwaho, ku buryo abayarengaho bafatirwa ibihano bitandukanye. Mu Ukuboza 2018 hasibwe amashusho asaga miliyoni 7, hakanurwaho imirongo (channels) inyuzwaho amashusho isaga miliyoni 1.5.

YouTube yashyizeho amategeko akarishye ku batanga ibitekerezo ku mashusho arimo abana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Reba uburyo wakwirinda ko umuntu wagutije mudasobwa amenya ijambo ry’ibanga ryawe ryo ku mbuga wasuye

Benshi mu bakoresha mudasobwa bajya bibeshya ko iyo bagiye kuri murandasi bakoresheje mudasobwa z’abandi bantu bakajya ku mbuga zitandukanye zisaba gukoresha ijambo ry’ibanga iyo bavuyemo bagakora log out baba bakuye ijambo ryabo ry’ibanga muri mudasobwa . Burya siko, biri muriyi nkuru tugiye kukwereka uburyo wasiba ijambo ryawe ry’ibanga  burundu muri […]