WhatsApp igiye gushyiraho uburyo buguha ububasha bwo gukumira gushyirwa muri ‘groupe’ udashaka

Ngabo Simeon

Ni kenshi wajyaga wumva abantu binubira kwisanga mu matsinda (groupes) y’urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp kandi nta wigeze abagisha inama cyangwa ngo ababaze niba koko bifuza kuyajyamo.

Iki kibazo ariko kigiye kuba amateka, kuko WhatsApp iteganya gushyiraho uburyo buguha ububasha bwo kugena abafite uburenganzira bwo kuba bagushyira muri ‘groupe’ runaka.

Urubuga WABetaInfo info ruvuga ko mu minsi mike muri porogaramu ya WhatsApp hazongerwamo uburyo bwitwa ‘Group Invitation’ buguha buriya bubasha.

Nk’uko umuntu aba afite ubushobozi bwo kugena abashobora kubona niba ari gukoresha WhatsApp ako kanya (online), kureba status ze n’ibindi, ni nako muri ‘Group Invitation’ uzaba ufite ushobozi bwo guhitamo niba byakorwa na buri wese, abantu runaka cyangwa utifuza kugira groupe n’imwe ushyirwamo.

Igihe wahisemo ko ntawemerewe kugushyira muri groupe (Nobody), mu gihe hari uwifuje kubikora, uzajya ubona ubutumwa bukubaza niba ubyemera cyangwa ubyanze, ibi kandi bizaba bishoboka mu gihe kitarenze amasaha 72 gusa.

Ubu buryo bugamije gukumira kubona ubutumwa butagufitiye akamaro cyangwa utifuzaga kubona (anti-spam), bwamaze gukorerwa igeragezwa rigamije kureba koko niba ikigamijwe kizagezwa.

WhatsApp igiye gushyiraho uburyo buguha ububasha bwo gukumira gushyirwa muri ‘groupe’ udashaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

YouTube yashyizeho amategeko akarishye ku batanga ibitekerezo ku mashusho arimo abana

Urubuga rwerekana amashusho atandukanye rwa YouTube, rwatangaje ko rugiye kujya rusiba bimwe mu bitekerezo bishyirwa ku mashusho agaragaramo abana. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho abashinzwe uru rubuga basanze abantu bafite ingeso yo gusambanya abana bato, batanga ibitekerezo bigamije kubashora mu ngeso mbi. Kuri uyu wa Kane ubuyobozi bwa YouTube, bwatangaje […]