Saturday, January 18, 2025
Saturday, January 18, 2025
spot_img
HomeIbyamamareUwamwezi Nadege (Nana) yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Patrick Nsanzimana i Charleroi

Uwamwezi Nadege (Nana) yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Patrick Nsanzimana i Charleroi

Umukinnyi wa filime nyarwanda Uwamwezi Nadege, uzwi cyane ku izina rya Nana, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Patrick Nsanzimana ku wa 14 Ukuboza 2024. Ibi birori byabereye mu mujyi wa Charleroi, mu gihugu cy’u Bubiligi aho bombi basanzwe batuye, bikaba byaranzwe n’umunezero n’akanyamuneza ku nshuti n’imiryango bari babaherekeje.

Ibirori byateguwe mu buryo bwihariye, aho inshuti n’imiryango bari baherekeje abageni bagaragaje ibyishimo bidasanzwe. Byari ibirori bibereye ijisho, birangwa n’umutuzo n’ubwitonzi, aho abakobwa b’inshuti bari bambaye imyambaro ihuje ibara, basusurukije abitabiriye mu ndirimbo n’ibyishimo.

Uwamwezi Nadege ni umwe mu bakinnyi b’imena muri sinema nyarwanda, aho yamenyekanye cyane mu yitwa City Maid n’izindi filime zagiye zikundwa n’abanyarwanda. Kuva aho yimukiye mu Bubiligi, yakomeje gukurikiranwa cyane n’abakunzi be, cyane ko ibikorwa bye bikomeza kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga.

Patrick Nsanzimana, umukunzi wa Nadege, ni umusore ufite ishema ryo gushyigikira uwo yihebeye mu rugendo rwa sinema no mu buzima busanzwe. Aba bombi bakomeje kugaragaza urugwiro n’urukundo, bemeza ko bahisemo kubaka urugo rugendeye ku bwubahane n’icyizere.

Nyuma y’uko iyi nkuru isakaye, abakunzi ba Uwamwezi Nadege bagaragaje ibyishimo bikomeye, bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugo rwe rushya. Imbuga nkoranyambaga ziri kubyina umunezero, amagambo y’urukundo n’ubutumwa bwihariye bwo kumwifuriza urugo rwiza bikaba byakomeje gutambuka hirya no hino.

Uwamwezi Nadege (Nana) yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Patrick Nsanzimana i Charleroi
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights