Umunyana Shanitah niwe wegukanye ikamba ry’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Ngabo Simeon
Umunyana Shanitah usanzwe ari igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ni we wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 akaba azahagararira u Rwanda muri Miss Supranational World 2019 muri Poland mu mpera z’uyu mwaka.

Abakobwa uko ari 15 bari bamaze iminsi 6 mu mwiherero wabereye La Palisse Nyandungu, wasojwe tariki ya 8 Nzeri 2019.

Byari biteganyijwe ko Nyamoinga wegukana ikimba rya Miss Supranational Rwanda 2019 amenyekana tariki ya 8 Nzeri mu birori byabereye muri Serena Hotel, ariko byarinze bifata undi munsi bigera saa saba z’ijoro ataratangazwa.

Aba bakobwa bakaba bagiye biyerekana mu myambaro intandukanye nk’imishanana, bikini zihariye ari nayo umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational World izabera muri Poland mu Kuboza 2019 azambara.

Bagiye batambuka imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Miss Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda 2014, Sunday Justin na Mucyo Christelle.

Buri umwe yagendaga avuga icyo ashoboye, ikimuraje ishinga ndetse akanavuga impano ye.

Abakobwa batanu bari Umutoniwase Anastasie, Umunyana Shanitah, Umufite Anipha, Umwali Sandrine na Magambo Yvette ni bo bageze ku cyiciro cya nyuma maze bahatwa ibibazo n’akanama nkemurampaka bashakamo nyampinga uri buhige abandi.

Byaje kurangira, Umunyana Shanitah ari we wegukanye iri Kamba ahigitse baenzi be akaba yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda no kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational World 2019 izabera muri Poland mu Kuboza 2019.

Umutoniwase Anastasie (17) ni we wabaye igisonga cya mbere anegukana ibihumbi 500 frw, igisonga cya 2 cyabaye Umwali Sandrine wari wambaye nimero 11 we yegukanye ibihumbi 300 frw, igisonga cya 3 kiba Umufite Anipha wari wambaye nimero 3, mu gihe igisonga cya kane cyabaye Magambo Yvette wari wambaye nimero 05.

Mu yandi makamba yatanzwe, Miss Photogenic (Umukobwa uberwa n’amafoto) yabaye Umuhoza Karen (Nimero 15).

Miss Personality yabaye Magambo Yvette, Miss Congeniality/Miss Supranational (Umukobwa wabaniye neza abandi) yabaye Uwabyeyi Rosine (7) naho Miss Popularity (Umukobwa wakunzwe) yabaye Mutoni Queen Peace (Nimero 13).

Abakobwa 15 barenze ijonjora bakagera mu mwiherero ni; Umufite Anipha, Igiraneza Ndekwe Paulette, Umukundwa Clemence, Umunyana Shanitah, Umulisa Divine, Umuhoza Karen, Uwase Aisha, Queen Peace, Umwali Bella, Umutoniwase Anastasia, Umwali Sandrine, Neema Nina, Uwababyeyi Rosine, Magambo Yvette na Gihozo Alda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Itangazo ryo gusaba guhindura izina mu irangamimerere

Uwitwa MUGABONAKE Evariste mwene BIRIKUNZIRA Assiel na UZAMUKUNDA Astherie, utuye mu kagari ka Mutongo, Umurenge wa Macuba,Akarere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba, uboneka kuri telephone no 0780593445. Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina MUGABONAKE izina MUGABO mu mazina asanganywe MUGABONAKE Evariste bityo akitwa MUGABO Evariste mu Irangamimerere; Impamvu atanga ni uko […]