Umugabo yitwaje ko asa na Messi aryamana n’abagore barenga 20

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Irani, Reza Paratesh wamamaye cyane kubera uburyo asa n’umukinnyi wa Fc Barcelone, Lionel Messi, kuri ubu yongeye kuvugwa cyane aho ashinjwa kubeshya mu buryo butangaje abakobwa n’abagore barenga 20 ko ari ’Messi nyawe’ kugira ngo aryamane nabo.

Ni inkuru yatangiye gusakara ku wa kabiri w’icyi cyumweru nkuko ikinyamakuru cyo muri Esipanye, Marca cyabigarutseho.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko magingo aya akurikirwa n’abasaga ibihumbi 700 kuri Instagram  amaze kuregwa n’abagore 23 bamushinja kubabeshya ko ari Messi bakagirana imishyikirano ivamo kuba banaryamana.

Nyuma y’uko ibi birego bifashe intera ndende, Reza Paratesh yashyize ubutumwa buri mu rurimi rw’icyongereza kuri konti ye ya Instagram aho yahakanaga ibyo ashinjwa byose. Ati “Ndabasabye, ntimugakine no kwanduza isura n’icyizere by’abantu. Iyo ibi biba aribyo haba harabayeho ibirego ngakurikiranwa  uyu munsi mba ndi muri gereza..”

Uyu mugabo amaze kuba icyamamare kubera gusa Lionel Messi mu buryo butangaje aho buri wese bahuye akeka ko ari Messi bahuye akamusaba ko mubifotozanya, bivugwa ko uyu mugabo yamaze no kwiga indimi zose ku buryo bimwinjiriza amafaranga Atari make kubera ko asa na Messi gusa.