Uburyo ShaddyBoo ari kubyinira kurukoma ngo Diamond Platnumz yamuvuze neza -Amafoto

Ngabo Simeon
“Mufata nka Mushiki wange” Diamond Platnumz niko yavuze

Umuhanzi Diamond Platnumz yageze I Kigali mu gusoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, yavuze ko nta mubano wihariye afitanye na Shaddyboo ndetse ko amufata nka mushiki we.

Mu minsi yashize byagiye bivugwa ko uyu muhanzi yaba ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga, Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo.

Ubwo yari ageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro n’itangazamakuru ku gitaramo azakorera mu Rwanda ku munsi w’ejo cyo gusoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, Diamond yanabajijwe kuri Shaddyboo.

Yavuze ko uyu mukobwa ari umusitari abantu benshi bamuzi ko ari muri urwo rwego yamenyanye na we, gusa ngo amufata nka mushiki we.

Yagize ati”ibirebana na Shaddyboo ni nka mushiki wanjye. Ni icyamamare namumenyeye ku mbuga nkoranyambaga tuza guhura bigizwemo uruhare na n’umujyanama wanjye, twagiye duhurira mu birori bitandukanye, ni ibyo gusa.”

Byatangiye kuvugwa ubwo uyu muhanzi yamutumiraga muri Tanzania ndetse akanitabira isabukuru y’amavuko ye muri 2017, isabukuru itarabonetsemo uwari umukunzi we banabyaranye abana 2 ari we Zari.

Mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu, kitezweho amateka muri muzika nyarwanda kubera umusaza Nsengiyumva Francois AKA Igisupusupu wagaragarijwe urukundo rudasanzwe mu bitaramo byazengurutse intara.

Uyu musaza waje muri muzika akuze, byitezwe ko azaba ahanganye na Diamond na we usa nk’umuhanzi ukunzwe cyane muri Africa.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5000 ahasanzwe  ndetse 20000RWF ku bazicara mu myanya y’icyubahiro.

Shaddyboo ari mubakuzwe na Diamond Platnumz mu Rwanda
ShaddyBoo yamenyekanye cyane kuri Instagram kubera amafoto akurura abagabo akunda gushyiraho
Kuri ubu ShaddyBoo afite abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Video: East Africa's Got Talent Taykun Degree yavuze kurugendo rwe ndetse anakomoza kubategura amarushanwa mu Rwanda

Mu minsi ishize nibwo  ku ma televiziyo atandukanye haciyeho agace ka kabiri k’abahatana muri East Africa’s Got Talent, umunyarwanda ukora injyana ya Hip Hop arigaragaza bikomeye. ITYAZO TV twamwegereye tuganira nawe atuganiriza ku irushanwa ndetse no ku muziki we muri rusange. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda TayKun Degree yavuze ko yishimiye […]