Paruwasi Kirarambogo: Abakristu gatulika bibukijwe ko Isakaramentu ariwo mutima wa  Kiliziya.

Umunsi Mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ni umunsi uhimbazwa ku munsi wa Kane nyuma y’Umunsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu, usibye ko ino mu Rwanda tuwuhimbaza ku cyumweru gikurikiraho kugira ngo ugire isura nyayo kandi witabirwe na benshi cyangwa bose, akaba ari Umunsi Mukuru twe abakristu duhimbaza byuzuye Umubiri n’Amaraso bya Kristu, twemera ko Yezu Kristu yigaragariza ku buryo nyabwo mu bimenyetso by’Umugati na Divayi.

Mu by’ukuri ni Umunsi duhimbaza buri gihe mu gitambo cy’Ukaristiya, igihe uri mu cyimbo cya Kristu azamura Umugati n’Inkongoro ya Divayi, kandi akavuga amagambo Yezu ubwe yivugiye kandi agategeka guhora asubirwamo kugeza igihe azagarukira mu ikuzo.

Uyu munsi akenshi ukunda kurangwa n’udushya dutandukanye twiganjemo nko kubona abana aho baba batera indabyo mukiliziya ndetse hagakorwa n’umutambagiro utari mugufi w’isakaramentu.

Umunyamakuru wa  ityazo.com utubereye mu  majyepfo yanyarukiye kuri paruwasi ya Kirarambogo ho muri Diyosezi ya Butare imwe mumaparuwasi yizihirijwemo uyu munsi.Aganira n’Abakristu bamugaragarije ibyishimo byujemo n’akanyamuneza bavuga ko uyu ari umunsi mukuru uruta iyindi nkuko babyibukijwe na  Padiri mukuru w’iyi Paruwasi ya Kirarambogo aho yagize ati:

“Isakaramentu Ni umutima wa  kiriziya, twese twahawe amasakaramentu atandukanye,nibyiza rero ko tuyubaha. Umukristu utubaha amasakaramentu yahawe aba atagifite umutima nyawo wo  gukunda Kiliziya ye.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kirarambogo ho muri Diyosezi ya Butare

Padiri Kandi yanibukije abakristu ko benshi muribo harimo abifungira amasakaramentu, bityo bakaba banyuranije nibyo Nyagasani Yezu yavuze ubwo yasangiraga n’intumwa ze agira ati:

“Harahirwa abatumiwe Ku meza ya Nyamugufi .”

yungamo ati rero murumvako umuntu wese wishe  amasakaramentu ye aba yishe isezerano yagiranye n’Imana Kandi ko aba anikuye muri wamubare w’abahirwa bagatumirwa kuri ya meza matagatifu.

Abakirisitu ubwo bari bari gutambagiza Isakaramentu ritagatifu

Guhimbaza Isakaramentu Ritagatifu bidusaba kugira uruhare rugaragara mu gitambo cy’Ukaristiya, twibuka ko Yezu mu kimenyetso cy’Umugati na Divayi aba ari kumwe natwe, yatwegereye kandi yiteguye kutwumva no kudusubizanya urugwiro, ibi rero bikadusaba guhamya igihe cyose ko umubiri we n’amaraso ye byatwamuruyeho icyaha, bigasubiza roho zacu ubuzima kandi ni byo bidukomeza mu bigeragezo duhura nabyo muri iyi si.