Nyuma yo kurushinga ya Couple yamenyekanye mu kwambara neza berekanye imfura yabo nayo ijyanisha nkabo -Amafoto

Ngabo Simeon
AGANZE Avi Aiden

Couple yamenyekanye cyane, amaso ya benshi akababona baba bahuye cyangwa babakurikira kuri Facebook na Instagram, Antoine Iyamuremye na Aurore Mignone bakoze ubukwe tariki 16 Ugushyingo 2018 ndetse ubu bari hafi kuzuza umwaka wose babana.

Iyamuremye na Mignonne bamaranye imyaka itandatu, bamamaye cyane kubera uburyo badakunda gusigana, ndetse ugasanga iteka bambara imyenda ikoze mu ruhu rumwe, yaba iy’ibirori cyangwa iyo mu bikorwa bisanzwe.

Ibishashi by’urukundo rwabo byatunguye benshi babona uko bunze ubumwe, no mu gihe bari batarashakana cyangwa ngo berure ko bagiye gukora ubukwe.

Iyamuremye usanzwe ari rwiyemezamirimo ndetse akorera imwe muri banki zikomeye mu Rwanda hamwe n’umugore we, bamaze kumenyerwa ku kazina ka AntoMigno, kabumbye amazina ya bombi.

Aurole hano yari akuriwe rwose.
Aurole ari kumwe numwe munshuti ze
Mignonne

Mu kwezi kwa gatandatu  uyu mwaka nibwo Aurole yasangije abakunzi be kuri Instagram aberaka ifoto y’uko akuriwe kandi yitegurwa imfura mu murango wa bombi vuba. Ibi nibintu byashimishishije abasanzwe babakurikira ndetse banakomeza gutegerezanya amatsiko menshi.

Gusa aya matsiko kubakunzi be ntabwo yamaze igihe kirekire kuko mu kwezi kwa munani  ndetse arino kuya  munani , Aurole yongeye kugaruka kurukuta rwe rwa Instagram abwira abakunzi be ko bibarutse umwana  wabo wa mbere ndetse akaba n’imfura ya bombi rwose.

Tariki ya 06/08/2019 ku isaha ya saa tanu z’ijoro bibarutse imfura ya bombi.
AGANZE Avi Aiden niwe mfura

Amafoto: instagram ngabo@ityazo.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Phillippe Coutinho agiye kwerekeza mu ikipe yo mubudage kuntizanyo y’umwaka umwe

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu ya Brazile ndetse akanakinira Fc Barcelona yo muri Espagne, Phillippe Coutinho, ashobora kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich yo mu budage ku ntizanyo y’umwaka umwe. Uyu musore umaze iminsi avugwaho kuba yava mu ikipe ya Barcelona akerekeza mu makipe agiye atandukanye nka Totenham, Arsenal ndetse […]