Nyuma y’igitaramo Diamond Platnumz aheruka gukorera I Kigali Tanasaha yagize icyo amuvugaho

IHOGOZA Diane
Tanasha Donna benshi bemeza ko akunda Diamond Platnumz cyane

Tanasha Donna umaze igihe murukundo na Diamond Platnumz watandukanye na Zari Hassan yatangaje byinshi birimo no kuba adatewe ubwoba n’ibivugwa k’umukunzi we ndetse banitegura kwibaruka imfura yabo.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko uyu muhanzi w’icyamamare muri Afrika y’uburasirazuba aheruka gukorera igitaramo cy’abaye icyamateka mu Rwanda kuya 17 kanama 2019 .

Tanasha yatangaje ko adatewe ubwo na Zari Hassan cyangwa undi wese waba wari geze kugira aho ahurira na Diamond Platnumz kuko we ngo Atari kureba ahahise huyu mugabo ahubwo ko ashishikajwe no kureba ejo hazaza habo bombi.

Uyu munyamakuru w’imwe mu maradio akorera muri Kenya yasangije abakunzi be impamvu atakwita ku kahise ha Diamond cyane ko buriwese akenshi aba afite undi mukunzi bigeze gukundana ho mbere.

Yagize ati:

“Buri wese aba yarigeze kugira undi mukunzi, ndetse buri umwe wese agira byinshi bibi ndetse n’ibyiza yakoze mugihe cyahise ! si nitaye cyane kuko Diamond yigeze kugira abakunzi maze bakaza gutandukana; kuko nanjye byambayeho mfite abo twigeze gukundana kandi naretse, nari mfite abakunzi 3 mbere y’uko menyana na Diamond. Kubwibyo rero tuge tureka gucira umuntu imanza tureba kuhahise he ngo twumve ko n’ahazaza hasa naho. Iki kandi ibi mvuze  ntabwo bisobanuye ko njyewe ari njyewe ushobora kuba umugore wanyuma wa Diamond kuko ashobora no kuzana undi nanjye nkaba uwahoze ari umukunzi we.”

Tubi butseko Tanasha Donna yaje murukundo na Platnumz nyuma y’uko atandukanye na Zari Hassan ndetse bombi binjira murukundo banemeranywa guhita bakora ubukwe ariko siko byagenze kumpamvu z’imiryango yabo idahuje imyemerere.

Tanasha Donna atwite inda y’imvutsi
Yateguye ibirori byo kwitegura Umwana uri hafi kuvuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Rwanda na Congo : Hagiye gutangira gahunda yo gukingira Ebola abantu babarizwa muri iki cyikiro

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’u Rwanda biri gutegura gukingira indwara ya Ebola abantu benshi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Kuva iyi ndwara yagera mu mujyi wa Goma mu kwezi gushize, ubuhahirane n’urujya n’uruza hagati y’imijyi ya Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Congo rwagabanyijwe n’abategetsi bigaragara. Kuva Ebola yakwaduka […]