Ntibisanzwe!Mu gihe cyo gutanga amaturo mu Kiliziya batuye igisasu cya Grenade

Mu gihugu cy’u Burundi habaye ibintu bidasanzwe kandi biteye ubwoba bitigeze kuba ahandi,aho muri Kiliziya Gatolika iherereye mu Ntara ya Kayanza mu gihe cyo gutanga amaturo bamwe mu bakirisitu batuye ibisasu byo mu bwoko bwa Grenade.

Ibi byabereye kuri Paruwasi ya Museme ku wa 26 Kamena 2019, ubwo habaga igitambo cya misa yo gushima Imana.

Iyi Paruwasi ya Museme yabereyemo aya mabara, iri ku musozi wa Kiryama muri Komine ya Butangazwa mu Ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Amakuru aturuka mu binyamakuru binyuranye byandikira mu Burundi avuga ko, ibisasu 2 byo mu bwoko bwa grenade byasanzwe mu mufuka w’ibishyimbo wari watanzwe nk’ituro ryo gushima Imana.

Umuvugizi w’igipolisi cyo muri iki gihugu Pierre Nkurikiye yavuze ko hataramenyekana abakirisitu baba baratanze imifuka y’ibishyimbo yarimo ibyo bisasu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *