Ku itariki ya 20 Gicurasi 2023, Mugabo Sendoto Claude , Umututsi wo mu bwoko bw’abanyamulenge, yahuye n’ibyago by’akarengane bitavugwa. Icyaha cye cyonyine cyari uko yanyuze ku muhanda wa ujya kwa perezida mu gace ka Himbi, mu mujyi wa Goma.
Nubwo uwo muhanda ari rusange kandi ugenewe abantu bose, abasirikare bashinzwe kurinda urugo rw’umuyobozi w’intara bamukuye kuri moto yari imutwaye kungufu nta bisobanuro bihagije yahawe maze bahita bamwohereza i Kinshasa.
Mugabo yisanze mu buroko i Kinshasa, aho yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agahura n’imibabaro y’umubiri n’iy’umutima. Mu gihe cy’ukwezi n’iminsi myinshi, yamaze muburoko ari akarengane gusa kandi nta rubanza rukurikije amategeko rwigeze rubaho.
Nyuma yo kumara igihe kirekire mu buroko, yagejejwe imbere y’umucamanza. Ibirego bikomeye yaregwaga nta shingiro bifite, ariko mu buryo butangaje, umucamanza yamukatiye igifungo cy’amezi 20. Iki gihano cyari ugushaka impamvu yo kumufunga.
Inkuru ya Mugabo Sendoto ntabwo ari iye wenyine. Yagaragaje uko ubwoko bw’abatutsi b’Abakongomani, barimo Abanyamulenge, bafatwa nk’abana b’iki gihugu ariko bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku bwoko bwabo. Amagana y’abandi bari mu buroko i Kinshasa n’ahandi, bazira gusa uko basa cyangwa inkomoko yabo.
Ibi bibazo byerekana ukuri kw’akarengane kakigaragara mu bice bimwe na bimwe by’igihugu. Hari hakenewe ubuvugizi bwihuse kugira ngo abantu bose, ntacyo bishingikirije, bahabwe uburenganzira bwabo bw’ibanze. Abafunzwe bazira akarengane bagomba gufungurwa .
Ibihe nk’ibi bitwibutsa ko akarengane kadashobora gukemurwa keretse habayeho ubutabera bunoze kandi butagira uwo bubogamiraho. Turasaba isi yose guhagurukira iki kibazo no gusaba ko abakomeje gufungwa bazira isura yabo cyangwa ubwoko bwabo bafungurwa.