Liverpool yatsinze Chelsea kuri Penaliti, yegukana UEFA Super Cup

Ngabo Simeon
Iki gitego cyaje kwishyurwa n’umunya-Senegal Sadio Mane ku munota wa 48 bituma umukino urangira amakipe yombi yo mu Bwongereza anganyije 1-1.

Nyuma yo kwegukana UEFA Champions League y’uyu mwaka, ikipe ya Liverpool yongeye guhamya ubuhangange bwayo yegukana n’igikombe kiruta ibindi i Burayi, UEFA Super Cup, itsinze Chealsea kuri penaliti nyuma yo kunganya 2-2.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019 nibwo uyu mukino wakiniwe kuri Vodafone Park, stade ya Beşiktaş Istanbul muri Turukiya wabaye, uyoborwa n’umusifuzi w’umugore Stéphanie Frappart ukomoka mu Bufaransa.

Ikipe ya Frank Lampard yatangiye nabi shampiyona inyagirwa na Mam United 4-0 mu mpera z’icyumweru gishize, yatangiye neza inarangiza igice cya mbere cy’uyu mukino wa UEFA Super Cup iyoboye n’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Olivier Giroud ku munota wa 36.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2 hitabajwe penaliti Liverpool itsinda penaliti 5-4 kuko Tammy Abraham yahushije iya nyuma.

Abakinnyi ba Liverpool bateye bakaninjiza penaliti ni; Roberto Firmino, Fabinho, Divok Origi, Trent Alexander-Arnold na Mohamed Salah. Naho aba Chelsea baziteye bakazinjiza ni; Jorginho, Ross Barkley, Mason Mount na Emerson

Liverpool yatsinze Chelsea kuri Penaliti, yegukana UEFA Super Cup

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Itangishaka Blaise wari umaze amezi abiri yaravunitse yabazwe

Umukinnyi wo hagati APR FC yatije muri Marines FC Blaise Itangishaka wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’ingimbi yabazwe mu ivi kubera imvune yari amaranye amezi abiri. Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019 ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe niho uyu musore w’imyaka 23 yabagiwe imvune yagiriye mu mukino […]